• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

VIDEO: Afite igitsina cy’abagabo ariko inyuma ni umugore na we niko yiyumva, yiyambarira amakanzu

radiotv10by radiotv10
13/08/2022
in MU RWANDA
0
VIDEO: Afite igitsina cy’abagabo ariko inyuma ni umugore na we niko yiyumva, yiyambarira amakanzu
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonteze Eric wavukanye igitsina cy’abagabo ariko agakura afite imisusire y’ab’igitsinagore, avuga ko na we yiyumva nk’umugore ndetse ubu n’imigirire ye yose yayiyoboye mu buryo bw’ab’igitsinagore.

Eric waje kuvamo Clarisse, waganiriye na TV10, yavuze ko yakuze abona afite igitsina cy’abagabo ariko akiyumva nk’umukobwa kuko n’imikino yakinaga mu bwana bwe, yabaga ari iy’abakobwa.

Mu ijwi ry’umukobwa, yagize ati “Na cyera na kare nari ndiho mu buzima bwa gikobwa bwose, ukunda gukenyera ibitenge.”

Avuga ko kubera umuryango nyarwanda udakunze kwakira neza abantu bavuka muri ubu buryo, byabanje kumugora kwiyakira ariko ko ubu yamaze kwiyakira.

Ati “Ntabwo byoroshye ariko ni ubuzima tugomba kubamo kandi tugomba gusobanurira sosiyete nyarwanda ko tugomba kubaho nkuko abandi babayeho.”

Yiyumva nk’umukobwa

Akomeza avuga ko nubwo afite igitsina cy’abagabo akaba ateye nk’umugore ntakibazo na gito abibonamo.

Ati “Kuva mfite igitsina cy’abagabo ni kimwe ariko no kuba ntagikoresha ni ikindi kuko ubuzima bwanjye nshimishijwe no kuba nsa n’abakobwa mbayeho nk’abakobwa, numva ari ibintu binshimishije.”

Avuga ko no mu bijyanye no gushamadukira urukundo, we yiyumvamo ko yacudika n’umuhungu ndetse ko yigeze kugira umukunzi w’umuhungu.

Yagiye kwa muganga, bamubwira ko uturemangingo twe twinshi tugizwe n’utw’abakobwa bakagerageza kumuha imiti ariko bikanga.

Ati “Muganga yaje kuganiriza mama amubwira ko bitewe n’imyaka mfite n’aho atangiriye byari bimaze kurenga ku kuba yangira inama.”

Yambara nk’abakobwa

Umuganga mu buzima bw’imyororokere, David Mwesigye, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ibibazo nk’ibi by’uyu musore bijya bibaho ndetse ko bijya bikosorwa.

Avuga ko iki kibazo gishobora kubaho gitangiriye mu isamwa risanzwe ribaho habayeho guhura kw’intanga-ngabo n’intanga-ngore, ari na bwo hahita haremwa igitsina cy’umwana.

Ati “Hari igihe habaho impanuka ntihabeho kuremwa ngo habeho umuhungu cyangwa umukobwa.”

Akomeza agira ati “Burya kugira ngo umukobwa azabe umukobwa nyirizina agomba kuba afite igitsina cyuzuye, agomba n’uturemangingo tumugize umukobwa…”

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

MTN irinjiza Abanyakigali muri Weekend bamwenyura mu iserukiramuco rizaririmbamo Kizz Daniel, Sheebah,…

Next Post

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.