Monday, August 17, 2026
RW|EN
SIPORO

Impinduka mu batoza ba APR FC: Umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi yatangiye inshingano

Impinduka mu batoza ba APR FC: Umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi yatangiye inshingano

Ikipe ya APR FC yatangiye kongera imbaraga mu ikipe y’abatoza mu rwego rwo kwitegura imikino itandukanye izaba mu mwaka w’imikino wa 2026-2027 ihereye ku mutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi, ukomoka muri Maroc watoje mu Bihugu birimo iby’i Burayi.

Muri izo mpinduka, APR FC yungutse umutoza mushya ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, akaba ari Fouzir Mohamed ukomoka muri Maroc, ariko akaba yari asanzwe atuye mu Bufaransa.

Fouzir Mohamed afite ubumenyi n’uburambe mu bijyanye no kongerera abakinnyi ingufu no kubafasha kugera ku rwego rwiza rw’imyiteguro ngororamubiri. Uyu mutoza kandi afite impamyabumenyi y’ubuganga mu bijyanye n’imyitozo n’imbaraga z’abakinnyi.

Uyu Munya-Maroc afite ubunararibonye bwo gukorera mu bihugu bitandukanye, birimo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon.

Kwinjira kwe muri APR FC biri mu rwego rwo gukomeza gutegura ikipe izahagararira neza iyi kipe mu marushanwa ateganyijwe mu mwaka mushya w’imikino wa 2026/27.

APR FC ikomeje ibikorwa byo kwiyubaka no kongera ubushobozi bw’abakinnyi n’abatoza, mu gihe yitegura guhatanira ibikombe bitandukanye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − six =