Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yatangaje ko uyu mwaka w’imikino, ari wo ushobora kuba uwa nyuma akina ruhago nk’uwabigize umwuga.
Uyu Munya-Portugal w’imyaka 41 y’amavuko, yabitangaje kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue cyasohotse kuri iki Cyumweru.
Ronaldo, wamaze kuba imwe mu nyenyeri z’isi z’ibihe byose mu mupira w’amaguru, yatsinze ibitego birenga 950 yaba ibyo yatsinze mu makipe y’ama clubs yakiniye ndetse no mu ikipe y’Igihugu.
Uyu rutahizamu yari yarigeze kuvuga ko azasezera vuba cyangwa mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri.
Aganira n’ikinyamakuru Vogue cyasohotse kuri iki Cyumweeru, yagize ati “Bishoboka ko uyu ari wo mwaka wanjye wa nyuma w’umupira w’amaguru, kandi ndashaka gusiga umurage utangaje.”
Yavuze kandi ko ahazaza he nyuma y’umupira w’amaguru “hamaze gutegurwa.” Ku buryo igihe icyo ari cyo cyose nahagarika gukina nk’uwabigize umwuga, azahita yinjira mu bindi byamaze kujya ku murongo.
Ati “Mfite ibintu byinshi byo guhugiramo ku buryo kukubwira ikintu kimwe gusa bigoye.” Gusa byumwihariko yavuze ko azashyira mu bikorwa ingendo zo kujya ahantu hanyuranye no mu bindi bikorwa akunda cyane.
Ati “Kubera ko umupira w’amaguru ushobora gusiga umwobo munini [wagusigira byinshi byo gukora], ugomba kuzuza umwanya wawe mu buryo butandukanye, atari ikintu kimwe gusa.”
Ronaldo wakiniye amakipe anyuranye akomeye nka Manchester United, Real Madrid na Juventus, ahwrutse kandi gusezerana n’umukunzi we Georgina Rodriguez mu muhango wo kwishimana mu gace ka Cascais muri Portugal ku wa Kabiri.
Yabwiye Vogue ko yifuza “gukomeza kwishimira ibyo nagezeho, ibyo twinjije. Kuko nyuma ya byose hashize imyaka 25 yitanze cyane.”
Uyu rutahizamu n’ubundi wari uyoboye bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu ya Portugal mu mikino y’igikombe cy’isi giheruka, Ronaldo agomba kuzakina n’ikipe ye ya Al Nassr mu mwaka mushya wa shampiyona ya Saudi Pro League.
RADIOTV10