• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru wakunze kumuramutsa baraganira

radiotv10by radiotv10
26/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yasuye mu rugo umukecuru wakunze kumuramutsa baraganira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye umukecuru Rachel Nyiramandwa w’imyaka 110 utuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, baraganira.

Uyu mukecuru wasuwe na Perezida Paul Kagame mu rugo iwe, yakunze kuramutsa umukuru w’u Rwanda mu ruzinduko yagiye agirira mu Ntara y’Amajyepfo.

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yasuye uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.

Umukuru w’u Rwanda yakiriwe mu rugo na Rachel Nyiramandwa, bararamukanya ubundi baraganira.

Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere ka Nyamagabe, nab wo yari yabonanye na Rachel Nyiramandwa wari waje hamwe n’abaturage kwakira umukuru w’Igihugu cyabo.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari agiye gutaha, yabanje kuramukanya n’uyu muturage wahise amwegera atangira kumushimira.

Icyo gihe Nyiramandwa yabwiye Perezida Kagame ko inka ebyiri yamuhaye, imwe yaje gupfa ko icyo gihe yari asigaye anyway amata ayaguze.

Perezida Kagame yahise amubwira ati “Nzaguha ifite amata.” Umukecuru ahita yongera gushimira Perezida Kagame ati “Urakoze cyane Imana izagufashe…”

Umukuru w’u Rwanda yamusuye uyu munsi mu rugo iwe aho amaze kugira imyaka 110. Nyiramandwa ubu aranywa amata ndetse yanabwiye Umukuru w’u Rwanda ko uretse kuba Inka ze zimuha amata yo kunywa, abasha no gukamira abaturanyi be.

Nyiramandwa wakunze gushimangira ko akunda Perezida Paul Kagame, no muri 2010 bari bahuye na bwo bararamukanya ubwo umukuru w’u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse bongera kuramukanya muri 2017 ubwo na bwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Yamusuye mu rugo baraganira
Muei 2010
Muri 2017
No muri 2019

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Next Post

Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’uwavuze ko yambuwe umutungo n’uwo bavuga ko ari umuvandimwe wa Perezida

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’uwavuze ko yambuwe umutungo n’uwo bavuga ko ari umuvandimwe wa Perezida

Hatanzwe umucyo ku kibazo cy’uwavuze ko yambuwe umutungo n’uwo bavuga ko ari umuvandimwe wa Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.