Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta yafashwe amaze kubazamo imbaho 460

radiotv10by radiotv10
29/08/2022
in MU RWANDA
0
Ngoma: Ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta yafashwe amaze kubazamo imbaho 460
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo yafashwe amaze iminsi atema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu Kagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, amaze kubazamo imbaho 467, ntiyaruhanya ahita yemera icyaha.

Uyu mugabo witwa Habineza Faustin, yafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 27 Kanama 2022, ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Nyaruvumu, ubwo bari bagiye mu muganda rusange, basanze muri iri shyamba rya Leta haratemwemo ibiti 20, bahita bamenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gukekwa umugabo witwa Habineza wari usanzwe azwiho azwiho kugurisha imbaho, ahita afatwa.

SP Twizeyimana yagize ati “Habineza akimara gufatwa yemeye ko yatemye ibiti mu ishyamba rya Leta, akuramo imbaho 467 azigurisha abantu babiri aribo Nshimiyima na Gitwaza Marcel ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.”

Yavuze ko aba bagabo bandi bavuzwe n’uyu ukurikiranyweho gutema ishyamba rya Leta, bakiri gushakishwa kuko ubwo yajyaga kwerekana aho izo mbaho ziherereye babashije gutoroka baburirwa irengero.
Habineza, yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eight =

Previous Post

Umuhanzi yatereye ivi uwitabiriye Miss Rwanda amusaba kuzamubera umugore (AMAFOTO)

Next Post

P.Kagame yasezeranyije Ibihugu by’abaturanyi ko ntakizabihungabanyiriza umutekano giturutse mu Rwanda agira icyo abisaba

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
P.Kagame yasezeranyije Ibihugu by’abaturanyi ko ntakizabihungabanyiriza umutekano giturutse mu Rwanda agira icyo abisaba

P.Kagame yasezeranyije Ibihugu by’abaturanyi ko ntakizabihungabanyiriza umutekano giturutse mu Rwanda agira icyo abisaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.