Ngoma: Ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta yafashwe amaze kubazamo imbaho 460

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo yafashwe amaze iminsi atema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu Kagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, amaze kubazamo imbaho 467, ntiyaruhanya ahita yemera icyaha.

Uyu mugabo witwa Habineza Faustin, yafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 27 Kanama 2022, ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Izindi Nkuru

Abaturage bo mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Nyaruvumu, ubwo bari bagiye mu muganda rusange, basanze muri iri shyamba rya Leta haratemwemo ibiti 20, bahita bamenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gukekwa umugabo witwa Habineza wari usanzwe azwiho azwiho kugurisha imbaho, ahita afatwa.

SP Twizeyimana yagize ati “Habineza akimara gufatwa yemeye ko yatemye ibiti mu ishyamba rya Leta, akuramo imbaho 467 azigurisha abantu babiri aribo Nshimiyima na Gitwaza Marcel ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.”

Yavuze ko aba bagabo bandi bavuzwe n’uyu ukurikiranyweho gutema ishyamba rya Leta, bakiri gushakishwa kuko ubwo yajyaga kwerekana aho izo mbaho ziherereye babashije gutoroka baburirwa irengero.
Habineza, yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru