Umuhanzi yatereye ivi uwitabiriye Miss Rwanda amusaba kuzamubera umugore (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Edouce yatereye ivi umukunzi we Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, amusaba kuzamubera umugore, na we amusubiza ‘Yego’.

Uyu muhango wabaye mu mpera z’ciyumweru twaraye dusoje ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, wabereye mu Karere ka Rubavu.

Izindi Nkuru

Aba bakunzi bitegura kurushinja, bakoreye iki gikorwa muri Hoteli imwe ikorera muri aka Karere ka Rubavu, ubundi bahita bajya kwishimira iyi ntambwe ku mucanga.

Delice witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, akanazamuka mu bakobwa 20 bari bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali, yagaragaje akanyamuneza yatewe no kuba yambitswe impeta n’umukunzi we Edouce.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Delice yagize ati “Navuze ‘Yego’ ku mugabo w’igihe cyose. Ndagukunda mukunwa, siniyumvisha ko ubuzima bwanje bwashoboka udahari. Ngadukura by’ikirenga.”

Abazi iby’urukundo rwa Edouce na Delice, bemeza ko rumaze igihe ndetse ko biteguye gukora n’indi mihango yo kurushinga, ubundi bakazibanira nk’umugore n’umugabo.

Edouce yashyize ivi hasi asaba Delice kuzamubera umugore
Yamubwiye Yego
Bahita basomana umunwa ku wundi
Biteguye kubana

Ibyishimo ni byose

Bahise bajya kwishimira iyi ntambwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru