P.Kagame yasezeranyije Ibihugu by’abaturanyi ko ntakizabihungabanyiriza umutekano giturutse mu Rwanda agira icyo abisaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yongeye gusezeranya Ibihugu by’ibituranyi ko ntakizabihungabanyiriza umutekano giturutse mu Rwanda ariko ko na byo bikwiye kugenza gutyo, bikirinda ko hari icyahungabanya u Rwanda giturutse muri ibyo Bihugu.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko mu bice binyuranye by’Igihugu.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano hagati y’Ibihugu ugirwamo uruhare n’impande zombi, kandi ko ibi akunze no kubibwira Ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda.

Ati “Rwose kuri twe ntibazagire impungenge ngo bibwire ko hari ikizabangamira umutekano wabo giturutse mu Rwanda, ariko nanjye nkabasaba, ariko bivuze ko nta n’umutekano w’u Rwanda ukwiye guhungabana biturutse mu baturanyi. Ni magirirane rero, turuzuzanya.”

Umukuru w’u Rwanda yavugiye ibi mu Karere ka Rusizi gahana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze iminsi gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

Ni ibirego u Rwanda rwakunze kwamaganira kure, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo bafite icyo barwanira cyanze kubahirizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranaga n’abavuga rikumvikana, yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cyabo.

Ati “Dukore ibishoboka byose ntihazagire ibishobora kuduhungabanyiriza umutekano hanyuma tubane n’abaturanyi neza, twita ku mutekano wabo, tunabasaba ngo bite ku mutekano wacu.”

U Rwanda ahubwo rushinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, wanakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubu bufasha igisirikare cya DRCongo (FARDC) giha FDLR, bwanahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu minsi ishize, ubwo barasaga ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse bikanangiza imwe mu mitungo yabo.

Uyu mutwe w’iterabwoba na wo ubwawo wiyemereye ko uri gufatanya na FARDC, mu matangazo washyize hanze mu minsi ishize.

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Iburengerazuba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru