Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Weasel yavuze icyazanye Teta Sandra mu Rwanda gitandukanye n’ikizwi na benshi

radiotv10by radiotv10
30/08/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Weasel yavuze icyazanye Teta Sandra mu Rwanda gitandukanye n’ikizwi na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda, Weasel Manizo, yavuze ko Teta Sandra bafitanye abana, ataje mu Rwanda amuhunze nkuko bivugwa ahubwo ko yaje kwitegura ubukwe bafitanye.

Umunyarwandakazi Teta Sandra usanzwe abana na Weasel ndetse bakaba bafitanye abana babiri, mu minsi ishize yagarutsweho cyane kubera inkuru yavuzweho zo guhohoterwa n’uyu mugabo we.

Ni inkuru zari ziherekejwe n’amafoto yagaragazaga uyu Munyarwandakazi yuzuye inguma umubiri wose bivugwa ko ari inkoni yakubiswe na Weasel.

Byanatumye ababyeyi ba Teta Sandra bajya muri Uganda, ndetse bamugarukana mu Rwanda nkuko byanemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana.

Weasel Manizo mu kiganiro yagiranye na Galax FM TV, yahakanye ibyo gukubita umugore we, avuga ko ari urubwa yambitswe n’abatamwifuriza ineza.

Uyu mugabo uherutse guteguza abantu indirimbo ye nshya yise Selector izanagaragaramo Teta Sandra mu mashusho yayo.

Weasel yavuze ko yifuje gukoresha mu mashusho uyu mugore we “kugira ngo ncubye ibi bintu by’abamparabika.”

Uyu muhanzi wemeza ko ameranye neza na Teta Sandra, yavuze ko ari we wamujyanye mu Rwanda kugira ngo aruhuke ibyari bimaze iminsi bimuvugwaho.

Yagize ati “Namujyanye mu Rwanda kugira ngo abone uko aruhuka ari kumwe n’ababyeyi be ndetse abonereho no kwitegura ubukwe bwacu.”

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV muri Gicurasi uyu mwaka, Weasel Manizo yari yatangaje ko yiteguye gushyingiranwa na Teta Sandra bakabana mu buryo bwemewe n’imiryango, kandi ko bazakora ubukwe bw’agatangaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

‘Mfura ifubitse u Rwanda’: Iby’ingenzi mu ruzinduko rwa Perezida rwasendereje akanyamuneza mu Banyarwanda n’amafoto 40

Next Post

Mayor yiyita indangare ate?, Ni uguhishira ababananiza- Umusesenguzi avuga kubyo abayobozi babwira Perezida

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mayor yiyita indangare ate?, Ni uguhishira ababananiza- Umusesenguzi avuga kubyo abayobozi babwira Perezida

Mayor yiyita indangare ate?, Ni uguhishira ababananiza- Umusesenguzi avuga kubyo abayobozi babwira Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.