Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byamenyekanye ko dosiye ya Bamporiki imaze iminsi yararegewe Ubushinjacyaha

radiotv10by radiotv10
31/08/2022
in MU RWANDA
0
Byamenyekanye ko dosiye ya Bamporiki imaze iminsi yararegewe Ubushinjacyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego kiregwamo Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda uregwa kwaka indonke.

Tariki 05 Gicurasi 2022, RIB yari yatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uyu munyapolitiki wahise anahagarikwa ku mwanya yariho w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, RIB yari yatangaje ko yari afungiye iwe mu rugo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Hon Edouard Bamporiki imaze iminsi yarashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 07 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.”

Dr Murangira avuga ko Hon Bamporiki akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 04 y’itegeko ryerecyeye kurwanya ruswa.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO N°54/2018 RYO KUWA 13/08/2018 RYEREKEYE KURWANYA RUSWA

Ingingo ya 4: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Perezida Kagame aherutse kugaruka kuri ruswa mu bayobozi

Ubwo Perezida Kagame Paul yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke ahakomoka Edouard Bamporiki, yagarutse ku bayobozi basiragiza abaturage cyanagwa bakabaka ruswa kugira ngo babahe serivisi, avuga ko ibyo bidakwiye.

Perezida Paul Kagame wasabye abaturage ko abayobozi bazajya babaka ruswa, bazajya bababwira bakajya kuyimwaka, yavuze ko bamwe mu baka iyo bitugukwaha, iyo bafashwe bagaragaza ubwoba bwinshi.

Edouard Bamporiki, ubwo yari akimara guhagarikwa no gutangazwa ko akurikiranyweho iki cyaha, tariki 06 Gicurasi 2022, yanditse ubutumwa kuri Twitter, yemera icyaha ndetse anasaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Icyo gihe yari yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Perezida Paul wagize icyo avuga kuri izi mbabazi zari zasabwe na Bamporiki, yatanze igitekerezo ku muturage wari wagize icyo azivugaho, avuga ko nubwo umuntu yasaba imbazi ariko biba bidakuyeho kuba yahanwa.

Perezida Kagame yagize ati “Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitaruguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha !!!”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 14 =

Previous Post

Raila Odinga utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora yahawe amahirwe ku byo yaregeye

Next Post

Burera: Abimuwe ku Kirwa ngo bahabimuye mu bitekerezo ariko imitima yabo iracyariyo

Related Posts

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

by radiotv10
09/06/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bataka imibereho mibi baterwa no gukoresha amazi y’ibishanga kubera...

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

by radiotv10
09/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abatuye mu gace bise ‘Videwo’ mu Murenge wa Gahini, ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ryari rimaze...

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

by radiotv10
09/06/2025
0

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu Mirenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yahawe inkunga zizayifasha kwikura mu bukene,...

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

IZIHERUKA

M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC
AMAHANGA

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

by radiotv10
09/06/2025
0

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

09/06/2025
Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burera: Abimuwe ku Kirwa ngo bahabimuye mu bitekerezo ariko imitima yabo iracyariyo

Burera: Abimuwe ku Kirwa ngo bahabimuye mu bitekerezo ariko imitima yabo iracyariyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.