Byamenyekanye ko dosiye ya Bamporiki imaze iminsi yararegewe Ubushinjacyaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’ikirego kiregwamo Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda uregwa kwaka indonke.

Tariki 05 Gicurasi 2022, RIB yari yatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Izindi Nkuru

Uyu munyapolitiki wahise anahagarikwa ku mwanya yariho w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, RIB yari yatangaje ko yari afungiye iwe mu rugo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Hon Edouard Bamporiki imaze iminsi yarashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Ubu dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 07 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.”

Dr Murangira avuga ko Hon Bamporiki akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 04 y’itegeko ryerecyeye kurwanya ruswa.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

ITEGEKO N°54/2018 RYO KUWA 13/08/2018 RYEREKEYE KURWANYA RUSWA

Ingingo ya 4: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

 

Perezida Kagame aherutse kugaruka kuri ruswa mu bayobozi

Ubwo Perezida Kagame Paul yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke ahakomoka Edouard Bamporiki, yagarutse ku bayobozi basiragiza abaturage cyanagwa bakabaka ruswa kugira ngo babahe serivisi, avuga ko ibyo bidakwiye.

Perezida Paul Kagame wasabye abaturage ko abayobozi bazajya babaka ruswa, bazajya bababwira bakajya kuyimwaka, yavuze ko bamwe mu baka iyo bitugukwaha, iyo bafashwe bagaragaza ubwoba bwinshi.

Edouard Bamporiki, ubwo yari akimara guhagarikwa no gutangazwa ko akurikiranyweho iki cyaha, tariki 06 Gicurasi 2022, yanditse ubutumwa kuri Twitter, yemera icyaha ndetse anasaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Icyo gihe yari yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Perezida Paul wagize icyo avuga kuri izi mbabazi zari zasabwe na Bamporiki, yatanze igitekerezo ku muturage wari wagize icyo azivugaho, avuga ko nubwo umuntu yasaba imbazi ariko biba bidakuyeho kuba yahanwa.

Perezida Kagame yagize ati “Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitaruguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha !!!”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru