Raila Odinga utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora yahawe amahirwe ku byo yaregeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Raila Odinga uherutse gutsindwa amatora ya Perezida muri Kenya, ntanyurwe, akiyambaza Urukiko rw’Ikirenga, uru Rukiko rwategetse Komisiyo y’Igihugu y’amatora kumwemerera kwirebera amajwi yabaruwe no gusubiramo ibarura ry’amajwi y’abatoreye kuri site zimwe.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 nyuma yuko rwakiriye ikirego cya Raila Odinga rukanakiburanisha mu gihe icya William Ruto giteshejwe agaciro.

Izindi Nkuru

Nation Media Group dukesha aya makuru, ivuga ko Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, rwategetse Komisiyo y’Amatora guha uburenganzira Ihuriro rya Azimio la Umoja ryari rihagarariwe na Odinga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, rikareba uburyo ibarura ry’amajwi ryagenze.

Urukiko kandi rwategetse Komisiyo y’Amatora guha Raila Odinga uburenganzira bwo gukora igenzura ku dusanduku tw’impapuro z’itora two kuri site 14 zatoreweho.

Izo site zirimo ikigo cy’ishuri cya Nandi Hills n’icya Sinendeti Primary School byo muri Nandi, harimo kandi ibigo by’amashuri abanza bya Belgut, Kapsuser na Chepkutum byo muri Kericho; hakaba site z’itora nka Jomvi, Mikindani n’iya Minisiteri y’Ibigega by’amazi biri biri i Mombasa.

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse Komisiyo y’Amatora gushyira mu bikorwa iki cyemezo mu gihe cy’amasaha 48, izi site zikaba zafunguwe, hakongera kuba igikorwa cyo kubarura amajwi.

Komisiyo y’amatora yahawe kuva saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama kugeza saa munani z’amanywa zo ku wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, ikaba yagejeje ku Rukiko no ku mpande zose ibyavuye muri iri barura rigiye kongera gukorwa.

Iki cyemezo kigira kiti “Buri ruhande ruzaba ruhagarariwe n’abantu babiri kandi ibizakorwa byose muri icyo gihe bizaba bigenzurwa n’umwanditsi w’Urukiko ndeste n’umukozi warwo. Umwanditsi w’Urukiko azatanga raporo bitarenze saa kumi n’imwe zo ku ya 01 Nzeri 2022 ubundi ashyikirize kopi impande zose.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru