Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mugisha Samuel Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu magare yaburiye muri USA

radiotv10by radiotv10
05/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mugisha Samuel Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu magare yaburiye muri USA
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’umukino w’Amagare, Mugisha Samuel ukinira ikipe ya Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo, akaba ari na Kapiteni wa Team Rwanda, aravugwaho kuba yabuzwe n’ikipe ye muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bikekwa ko yatorotse.

Nkuko byemejwe n’Ubuyobozi bwa Pro Touch, mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwemeje ko “Samuel Mugisha yageze muri Leta Zunze Ubumwe za America ku wa Gatatu tariki 31 Kanama aho yari agiye kwitegura irushanwa.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bukomeza buvuga ko Mugisha Samuel atigeze abonana n’abagombaga kumwakirira ku Kibuga cy’Indege ndetse ntanagere kuri Hoteli yagombaga gucumbikirwamo we na bagenzi be.

Buti “Mugisha Samuel ntiyigeze agera aho ikipe icumvitse ndetse ntiyitabiriye irushanwa ryabaye ejo hashize.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko yaba bwo ndetse n’abateguye iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’uyu Munyarwanda, bamenyesheje ubuyobozi amakuru y’ibura rye.

UPDATE ON @samuelmugisha97 – @Protouch_Team confirms that Samuel Mugisha arrived in the United States on Wednesday 31 August as per booked flight plan. He did not make his way to arranged transfer to hotel but instead made arrangements to be collected at the airport.

— THE PODIUM PURSUIT – ProTouch Africa 🌍 (@Podium_Pursuit) September 5, 2022

Mugisha Samuel yari asanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’amagare izwi nka Team Rwanda.

Uyu musore wagaragaje impano idasanzwe mu mukino w’amagare, yegukanye Tour du Rwanda ya 2018 akaba ari na we Munyarwanda uheruka kwegukana iri rushanwa ryamaze kuzamurwa ku rundi rwego.

Mu kwezi w’Ukwakira 2021, Mugisha Samuel yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umumotari bari bashyamiranye.

Biravugwa ko Mugisa Samuel yaba yatorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahabayo abandi bakanyujijeho mu mukino w’amagare mu Rwanda nka Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye na Valens Ndayisenga na we wigeze kwegukana Tour du Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Kigali: Uko byagendekeye uwakekwagaho kwica Sebuja wagiye kwerekana uko yabigenje agashaka gutoroka

Next Post

Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora

Kenya: Urw’Ikirenga rwemeje ko Raila Odinga atsinzwe, ruhamya ko William Ruto yatsinze amatora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.