Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among yasabye inzego gukora iperereza ryihuse ku bafite umugambi wo gushaka kumwica.
Anita Annet Among yatangaje ko afite impungenge ko ashobora kugirirwa nabi akicwa kandi ko yifuza ko Minisiteri y’Umutekano yihutira kubyinjiramo vuba na bwangu.
Anita Annet Among wagiye ku ntebe yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko asimbuye Jacob Oulanyah witabye Imana, ntiyagaragaje ibimenyetso by’iki kikango afite ko hari abashaka kumugirira nabi.
Yabitangaje mu Nteko Rusange y’Abadepite yabaye ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, aho yavuze ko abantu bataramenyekana bakomeje kumutera ubwoba ndetse ko yamaze kwiyambaza inzego z’umutekano akazibimenyesha.
Yagize ati “Ni ibintu nari nabanje gusangiza gusa umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta ariko ubu mbivugiye mu ruhame. Nahawe raporo ko hari abashaka kunyica…hari abantu bashaka kunyivugana.”
Yavugaga ibi ubwo yasubizaga Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Matthias Mpuuga ku birego bya bamwe mu Banya-Uganda bakomeje kuburirwa irengero bigakekwa ko bashimuswe n’inzego z’umutekano z’Igihugu.
Anita Annet Among yakomeje agira ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mukore iperereza ku biri kuba kandi muhere ku byanjye kuko atari ibihuha. Ndasabye mubikurikirane mufatanyije n’inzego z’umutekano w’imbere kuko kugeza ubu imodoka yanjye hari abantu bakomeje kuyikurikira.”
Yakomeje agira ati “Niba hari ushaka kwica Anita kandi iyi ntebe narayicajwemo n’Imana, ndamumenyesha ko nzakorera Igihugu cyanjye kugeza igihe nzananirirwa.”
Hon Matthias Mpuuga wazamuye ikibazo cy’ababurirwa irengero, yavuze ko no ku munsi wabanjirije uwo yatangarijeho ibi, hari umuryango wo muri Nansana wamubwiye ko umugore ukiri muto witwa Teddy Nalubwama yatwawe n’abantu bambaye impuzankano hakaba hari hashize iminsi itanu ntawuzi aho aherereye.
Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja yasezeranyije ko bagiye gukukirana ibi bibazo byose.
Yagize ati “Iyi Guverinoma yita cyane ku iyubahirizwa ry’ihame ryo kugendera ku mategeko kandi ihora ishimira inzego z’umutekano. Uwo ari we wese uzagerageza gukora ibinyuranyije n’amategeko azabiryozwa.”
RADIOTV10