Hamenyekanye igihe amashuri azatangirira…Menya ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho igihembwe cya mbere kizatangira tariki 26 Nzeri kikarangira ku ya 23 Ukuboza 2022.

Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri, rigaragaza ko ikiruhuko cy’iki gihembwe cya mbere, kizatangira tariki 24 Ukuboza 2022 kikarangira ku ya 07 Mutarama 2023.

Izindi Nkuru

Naho igihembwe cya kabiri kikazatangira tariki 08 Mutarama 2023 kirangire ku ya 31 Werurwe 2023 mu gihe ikiruhuko cyacyo kizatangira ku ya 01 Mata kirangire tariki 16 Mata 2023.

MINEDUC itangaza kandi ko igihembwe cya gatatu cyo kizatangira tariki 17 Mata 2023 kigeze ku ya 14 Nyakanga 2023.

Ibizamini bya Leta by’icyiciro cy’abarangije amashuri abanza, bizakorwa hagati ya tariki 17 na 19 Nyakanga 2023.

Ibizamini cy’abazasoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, iby’abazasoza ayisumbuye ndetse n’abazasoza ay’imyuga n’ubumenyingiro, bikazakorwa kuva tariki 25 Nyakanga kugeza 04 Kanama 2023.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko igihe cy’itangira ry’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye ndetse n’abo muri Level 3 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kizatangazwa nyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru