Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
17/09/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Uruzinduko Papa Francis yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiro za Nyakanga rukaza gusubikwa bitunguranye, rushobora kuzaba mu ntangiro z’umwaka utaha.

Amakuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko Papa Francis yatangaje ko uru ruzinduko ashobora kuzarusubukura muri Werurwe umwaka utaha wa 2023.

Yabivuze muri iki cyumweru ubwo yasubiraga i Vatican avuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Kazakhstan muri iki cyumweru.

Yanagarutse kandi ku ntambara iri kubera muri Ukraine, avuga ko kuba ingabo z’iki Gihugu zahabwa inkunga y’intwaro, bishobora kumvikana mu rwego rwo kwirwanaho.

Uruzinduko rwa Papa Francis rushobora kuzasubukurwa umwaka utaha, rwagombaga kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022 ubwo yagombaga no gusura Sudan y’Epfo.

Tariki 10 Kamena 2022, Vatican yatangaje ko Papa Francis yasubitse uru ruzinduko ku bw’impamvu z’ikibazo afite mu ivi.

Icyo gihe itangazo ry’Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, ryagiraga riti “Ku busabe bw’abaganga be no kugira ngo atagirwaho ingaruka n’ikibazo afite mu ivi, Nyirubutungane yategetswe gusubika uruzinduko, tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.”

Gusa nanone icyo gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari urugamba rukomeye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eight =

Previous Post

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo

Next Post

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iz’u Bufaransa baganiriye

Related Posts

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iz’u Bufaransa baganiriye

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw'iz’u Bufaransa baganiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.