Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Robert Nyamvumba warezwe mu rubanza rwa Miliyari 7Frw ntakiri muri Gereza

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA
1
Robert Nyamvumba warezwe mu rubanza rwa Miliyari 7Frw ntakiri muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Robert Nyamvumba [umuvandiwe wa General Patrick Nyamvumba] wahamijwe icyaha cyo kwaka indonke ya Miliyari 7 Frw, yafunguwe arangije igihano yakatiwe.

Robert Nyamvumba wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yahamijwe kwaka indonke ya miliyari 7Frw umushoramari w’umunyamahanga wari watsindiye isoko muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabanje kumuburanisha, rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6 Frw zihwanye n’ubwikube bwa gatatu bw’indonke yarezwe kwaka.

Yaje kukijurira mu Rukiko Rukuru, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yavugaga ko imyaka itandatu ari myinshi ndetse n’ihazabu ya Miliyari 7 Frw ntaho yazikura kuko atarazitunga kuva yabaho.

Uru Rukiko Rukuru, rwaramwumvise kuko rwaje kumugabanyiriza igihano, rumukatira gufungwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 50 Frw.

Robert Nyamvumba watawe muri yombi muri Werurwe 2020, yarangije iki gihano muri uku kwezi kwa Nzeri 2022, ndetse akaba yararekuwe mu cyumweru gishize nkuko tubikesha ikinyamakuru Bwiza.

Uyu wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yafunguwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 16 Nzeri 2022 nyuma yo kurangiza igihano cye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kwizera says:
    3 years ago

    Ni byiza kuba yarangije igihano

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 16 =

Previous Post

Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo

Next Post

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Related Posts

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

by radiotv10
03/09/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago, Bacary Sagna wakiniye Ikipe ya Arsenal n’iy’Igihugu y’u Bufaransa, yageze mu Rwanda yitabiriye ibirori byo Kwita Izina...

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

by radiotv10
03/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari igice cy’umuhanda umwe mu gace k’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge uzamara amasaha abiri...

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

by radiotv10
03/09/2025
0

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho...

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

by radiotv10
03/09/2025
0

Imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Nyanza yari irimo abarwayi babiri n’abarwaza, yakoze impanuka ubwo yari igeze ku kigo cy’Ishuri Ryisumbuye rya E.S...

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

by radiotv10
03/09/2025
0

Recent statistics from the Judiciary, shows that in the 2024/2025 judicial year, 2,674 couples officially divorced, a slight drop compared...

IZIHERUKA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda
MU RWANDA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

by radiotv10
03/09/2025
0

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

03/09/2025
CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

03/09/2025
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

03/09/2025
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

03/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.