Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Umwana ‘watewe doze 2 z’inkingo icyarimwe’ hasobanuwe uko byagenze n’ingaruka byamusigiye

radiotv10by radiotv10
22/09/2022
in MU RWANDA
0
Karongi: Umwana ‘watewe doze 2 z’inkingo icyarimwe’ hasobanuwe uko byagenze n’ingaruka byamusigiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, uvuga ko umwana wabo yatewe doze ebyiri z’inkingo za COVID-19 ku munsi umwe, wavuze ko umuganga yamutewe iya mbere akabyigirwa, agahita amukingira iya kabiri.

Uyu mwana wiga mu ishuri ribanza rya Rugabano, bivugwa ko yakingiwe muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hazagaho gahunda yo gukingira abana.

Umubyeyi we, yabwiye RADIOTV10 ko umwana we yatewe inkingo ebyiri umunsi umwe kubera amakosa y’umuganga wabanje kumutera urukingo rumwe ariko agahita yibagirwa ko yarumuteye.

Ubwo uyu mwana yahagurukaga bamaze kumukingira, muganga yamubwiye ko atamukingiye undi avuga ko yamukingiye ndetse n’abandi bari aho hafi barimo abanyeshuri n’abarimu bakabihamya.

Ati “Na we yarabivuze banga kubyemera, muganga aravuga ngo ari muri ba bandi ngo banga kwikingiza. Urumva ntabwo yari kumurusha ingufu, ngo yahise amufata ku rutugu amwicaza ku ntebe ngo ahita amutera.”

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko byamusigiye ingaruka

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana amaze guterwa doze ebyiri z’inkingo umunsi umwe, yatangiye kugaragaza imyitwarire atari asanganywe.

Ati “Yarahagararaga akazunga isereri akikubita hasi, ubundi nirirwaga mufashe na we amfashe nagira aho njya kure, akirirwa arira.”

Yabanje kujya kumuvuriza ku Bitaro bya Kirinda ariko baza kumwohereza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ati “Bamwitayeho bamucisha no muri scanner, nyuma yaho baza kumpa indi transfer injyana i Ndera.”

Avuga ko nubwo yatewe imiti igabanya doze y’inkingo mu mubiri we, byamusigiye ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe kuko asigaye yibagirwa cyane bikaba byaranatumye umusaruro wo mu ishuri uba iyanga.

Ati “Hari igihe yajyaga ku ishuri akibuka ko nta karamu yajyanye akagaruka.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko iri sanganya yazaniwe n’uburangare bw’umuganga, ryamusigiye ingaruka z’ubukene.

Ati “Twaragumye turaguzaguza kumwe umuntu aba ari mu dutsinda, na n’ubu imyenda turacyayirimo.”

Avuga ko hari n’imiti bamwandikiye ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kuyigura.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukase Valentine yamenyesha umunyamakuru wa RADIOTV10 ko iki kibazo atakizi, gusa avuga ko bagiye kugikurikirana.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nine =

Previous Post

Gisagara: Umugabo ariyemerera kwica mugenzi we bapfa umukobwa ukora mu kabari

Next Post

Ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bafashijwemo na Macron

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bafashijwemo na Macron

Ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bafashijwemo na Macron

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.