Mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, hakomeje kugaragara ingo zisenyuka zitamaze kabiri, abahatuye bakemeza ko intandaro ari ibyiswe ‘Ndongora nitunge’ aho abakobwa bahonga abahungu amafaranga ngo babashake.
Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi, babwiye RADIOTV10 ko abakobwa bo muri aka gace baha amafaranga abasore kugira ngo babashake, ariko yamara gushira, bagahita babatera uw’inyuma.
Umunyamakuru wacu yasanze hari umugore wagiye ku Biro by’Umurenge gutambamira ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we wari agiye gusezerana n’undi mukobwa nyuma yo kumuta, amutekerereza isanganya yahuye na ryo.
Ati “Twarabanye, nubaka inzu, tugura n’umurima, ubundi aranyirukana azana undi mugore.”
Akomeza avuga ko uwo mukobwa bagiye gusezerana ashobora kuba na we amukurikiyeho amafaranga.
Ati “Hari igihe we [uwo mukobwa] wenda afite imitungo myinshi, njye ntayo kuko iyo nari mfite nayimariye kuri we [ku mugabo].”
Uyu mugore wanabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko atamubuza gusezerana n’undi mugore ariko ko yifuza ko abanza gusinyira ko yemera abana babyaranye ndetse ko azamufasha kubarera.
Undi muturage wo muri aka gace bigaragara ko akuze, avuga ko urukundo rwari urwa cyera, ubu hakaba hasigayeho inyungu.
Ati “Batanga amafaranga nyine bakabajyana. Ni amafaranga nta rukundo rukiriho, ni ugukunda umutungo, nashira azamwirukana ati ‘genda uzane andi’ nayabura azane undi uyamuha.”
Aba baturage bavuga ko izi ngeso zikomeje kongera ubuharike no kutaramya kw’imiryango, mu gihe bizwi ko Umuryango ari ryo shingiro rya byose.
Undi ati “Nk’abo bakobwa batanga amafaranga, barayatanga yashira na bo hakaza undi na we uyatanga, ugasanga na bo barirukanywe, ugasanga nta mutekano uri mu rugo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Ntezilyayo Andree avuga ko iki kibazo gikomereye uyu Murenge kuko ababana muri ubu buryo batanasezerana.
Ati “Birumvikana iyo imiryango ibana itarasezeranye bikurura amakimbirane. Twifuza ko imiryango yakagombye kubana yarasezeranye kuko abawugize baba bizeranye bashyira hamwe bagafatanya.”
Abasore baka amafaranga abakobwa ngo babashake, ntibakozwa ibyo gusezerana kuko baba bazi ko nashira bazabasiga, bigatuma muri aka gace hagaragara umubare munini w’ababana batarasezerane dore ko mu Karere ka Nyamagabe habarwa imiryango igera mu bihumbi bine (4 000) ibana itarasezeranye mu mategeko.
RADIOTV10
Icyo in Ikibazo Abayobozi basabwa gushakira umuti kuko urumva ko bibabaje rwose! Icyakorwa kubwanjye nuko nakorohereza abasore bakabasha kugira ubushobozi iyo bamaze kugira ubushobozi bituma bashaka abo bakunda ariko kubera ko ntabushobozi bafite abakobwa bazana amafaranga bakayaha abahungu mubyukuri batabakunda ariko kubera ubukene bagapfa kubyemera kubera ayo mafaranga murumva rero ntamumaro ntabwo wabitegaho umusaruro badakundana!