Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

radiotv10by radiotv10
24/09/2022
in MU RWANDA
1
‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, hakomeje kugaragara ingo zisenyuka zitamaze kabiri, abahatuye bakemeza ko intandaro ari ibyiswe ‘Ndongora nitunge’ aho abakobwa bahonga abahungu amafaranga ngo babashake.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi, babwiye RADIOTV10 ko abakobwa bo muri aka gace baha amafaranga abasore kugira ngo babashake, ariko yamara gushira, bagahita babatera uw’inyuma.

Umunyamakuru wacu yasanze hari umugore wagiye ku Biro by’Umurenge gutambamira ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we wari agiye gusezerana n’undi mukobwa nyuma yo kumuta, amutekerereza isanganya yahuye na ryo.

Ati “Twarabanye, nubaka inzu, tugura n’umurima, ubundi aranyirukana azana undi mugore.”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa bagiye gusezerana ashobora kuba na we amukurikiyeho amafaranga.

Ati “Hari igihe we [uwo mukobwa] wenda afite imitungo myinshi, njye ntayo kuko iyo nari mfite nayimariye kuri we [ku mugabo].”

Uyu mugore wanabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko atamubuza gusezerana n’undi mugore ariko ko yifuza ko abanza gusinyira ko yemera abana babyaranye ndetse ko azamufasha kubarera.

Undi muturage wo muri aka gace bigaragara ko akuze, avuga ko urukundo rwari urwa cyera, ubu hakaba hasigayeho inyungu.

Ati “Batanga amafaranga nyine bakabajyana. Ni amafaranga nta rukundo rukiriho, ni ugukunda umutungo, nashira azamwirukana ati ‘genda uzane andi’ nayabura azane undi uyamuha.”

Aba baturage bavuga ko izi ngeso zikomeje kongera ubuharike no kutaramya kw’imiryango, mu gihe bizwi ko Umuryango ari ryo shingiro rya byose.

Undi ati “Nk’abo bakobwa batanga amafaranga, barayatanga yashira na bo hakaza undi na we uyatanga, ugasanga na bo barirukanywe, ugasanga nta mutekano uri mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Ntezilyayo Andree avuga ko iki kibazo gikomereye uyu Murenge kuko ababana muri ubu buryo batanasezerana.

Ati “Birumvikana iyo imiryango ibana itarasezeranye bikurura amakimbirane. Twifuza ko imiryango yakagombye kubana yarasezeranye kuko abawugize baba bizeranye bashyira hamwe bagafatanya.”

Abasore baka amafaranga abakobwa ngo babashake, ntibakozwa ibyo gusezerana kuko baba bazi ko nashira bazabasiga, bigatuma muri aka gace hagaragara umubare munini w’ababana batarasezerane dore ko mu Karere ka Nyamagabe habarwa imiryango igera mu bihumbi bine (4 000) ibana itarasezeranye mu mategeko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. NDAHAYO Frodouard says:
    3 years ago

    Icyo in Ikibazo Abayobozi basabwa gushakira umuti kuko urumva ko bibabaje rwose! Icyakorwa kubwanjye nuko nakorohereza abasore bakabasha kugira ubushobozi iyo bamaze kugira ubushobozi bituma bashaka abo bakunda ariko kubera ko ntabushobozi bafite abakobwa bazana amafaranga bakayaha abahungu mubyukuri batabakunda ariko kubera ubukene bagapfa kubyemera kubera ayo mafaranga murumva rero ntamumaro ntabwo wabitegaho umusaruro badakundana!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

Next Post

Siwe wa mbere- Minisitiri avuga ku mwana ‘watewe inkingo 2 icyarimwe’

Related Posts

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

IZIHERUKA

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka
IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Umwana ‘watewe doze 2 z’inkingo icyarimwe’ hasobanuwe uko byagenze n’ingaruka byamusigiye

Siwe wa mbere- Minisitiri avuga ku mwana 'watewe inkingo 2 icyarimwe'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.