Saturday, March 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

radiotv10by radiotv10
24/09/2022
in MU RWANDA
1
‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, hakomeje kugaragara ingo zisenyuka zitamaze kabiri, abahatuye bakemeza ko intandaro ari ibyiswe ‘Ndongora nitunge’ aho abakobwa bahonga abahungu amafaranga ngo babashake.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi, babwiye RADIOTV10 ko abakobwa bo muri aka gace baha amafaranga abasore kugira ngo babashake, ariko yamara gushira, bagahita babatera uw’inyuma.

Umunyamakuru wacu yasanze hari umugore wagiye ku Biro by’Umurenge gutambamira ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we wari agiye gusezerana n’undi mukobwa nyuma yo kumuta, amutekerereza isanganya yahuye na ryo.

Ati “Twarabanye, nubaka inzu, tugura n’umurima, ubundi aranyirukana azana undi mugore.”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa bagiye gusezerana ashobora kuba na we amukurikiyeho amafaranga.

Ati “Hari igihe we [uwo mukobwa] wenda afite imitungo myinshi, njye ntayo kuko iyo nari mfite nayimariye kuri we [ku mugabo].”

Uyu mugore wanabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko atamubuza gusezerana n’undi mugore ariko ko yifuza ko abanza gusinyira ko yemera abana babyaranye ndetse ko azamufasha kubarera.

Undi muturage wo muri aka gace bigaragara ko akuze, avuga ko urukundo rwari urwa cyera, ubu hakaba hasigayeho inyungu.

Ati “Batanga amafaranga nyine bakabajyana. Ni amafaranga nta rukundo rukiriho, ni ugukunda umutungo, nashira azamwirukana ati ‘genda uzane andi’ nayabura azane undi uyamuha.”

Aba baturage bavuga ko izi ngeso zikomeje kongera ubuharike no kutaramya kw’imiryango, mu gihe bizwi ko Umuryango ari ryo shingiro rya byose.

Undi ati “Nk’abo bakobwa batanga amafaranga, barayatanga yashira na bo hakaza undi na we uyatanga, ugasanga na bo barirukanywe, ugasanga nta mutekano uri mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Ntezilyayo Andree avuga ko iki kibazo gikomereye uyu Murenge kuko ababana muri ubu buryo batanasezerana.

Ati “Birumvikana iyo imiryango ibana itarasezeranye bikurura amakimbirane. Twifuza ko imiryango yakagombye kubana yarasezeranye kuko abawugize baba bizeranye bashyira hamwe bagafatanya.”

Abasore baka amafaranga abakobwa ngo babashake, ntibakozwa ibyo gusezerana kuko baba bazi ko nashira bazabasiga, bigatuma muri aka gace hagaragara umubare munini w’ababana batarasezerane dore ko mu Karere ka Nyamagabe habarwa imiryango igera mu bihumbi bine (4 000) ibana itarasezeranye mu mategeko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. NDAHAYO Frodouard says:
    4 years ago

    Icyo in Ikibazo Abayobozi basabwa gushakira umuti kuko urumva ko bibabaje rwose! Icyakorwa kubwanjye nuko nakorohereza abasore bakabasha kugira ubushobozi iyo bamaze kugira ubushobozi bituma bashaka abo bakunda ariko kubera ko ntabushobozi bafite abakobwa bazana amafaranga bakayaha abahungu mubyukuri batabakunda ariko kubera ubukene bagapfa kubyemera kubera ayo mafaranga murumva rero ntamumaro ntabwo wabitegaho umusaruro badakundana!

    Reply

Leave a Reply to NDAHAYO Frodouard Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

Next Post

Siwe wa mbere- Minisitiri avuga ku mwana ‘watewe inkingo 2 icyarimwe’

Related Posts

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

by radiotv10
28/03/2026
0

Mu bikorwa byo gushakisha imodoka yaguye muri Nyabarongo ku gice cyo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga n’uwari...

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

by radiotv10
27/03/2026
0

At the beginning, everything feels exciting. The conversations are smooth, the attention is sweet, and you start imagining what this...

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

by radiotv10
27/03/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe nk’indi, kuko ari umutwe ushingiye ku...

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

by radiotv10
27/03/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), bubagezaho ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’umutekano...

Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

by radiotv10
27/03/2026
0

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko mu mezi abiri, ku bufatanye n’izindi nzego, mu bukangurambaga bwo gukumira no...

IZIHERUKA

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare
IMYIDAGADURO

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

by radiotv10
28/03/2026
0

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

27/03/2026
RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

27/03/2026
Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

Amajyepfo: Hemejwe ko Litiro zirenga ibihumbi 100 z’ibinyobwa bidakwiye zatahuwe mu mukwabu w’amezi abiri

27/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Umwana ‘watewe doze 2 z’inkingo icyarimwe’ hasobanuwe uko byagenze n’ingaruka byamusigiye

Siwe wa mbere- Minisitiri avuga ku mwana 'watewe inkingo 2 icyarimwe'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.