Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

radiotv10by radiotv10
24/09/2022
in MU RWANDA
0
Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko ubu ishyize imbere inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Byemejwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula mu kiganiro yagiranye na Radio Top Congo FM.

Iki kiganiro cyabaye nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC, bagejeje ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida Felix Tshisekedi, mu ijambo yavuze Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye Igihugu cye ngo rwitwaje umutwe wa M23.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame, mu ijambo yagejeje kuri iyi Nteko Rusange, yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye byakunze kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko atari ibya none ndetse ko uko bimeze ubu bidatandukanye n’uko byari mu myaka 20 ishize.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko inzira ikenewe kugira ngo ibi bibazo biranduke, ari iy’ubushake bwa Politiki aho kuba iyo kwitana bamwana.

Christophe Lutundula muri iki kiganiro yagiranye na Top Congo FM, yanagarutse ku byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres wemeye ko ubutumwa bw’ingabo z’uyu muryango muri Congo, butageze ku ntego yabwo ndetse ko bwaranzwe n’intege nke.

Antonio Guterres kandi yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya DRC, Rwanda na Uganda mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro.

Lutundura yavuze ko iki cyumweru cy’Inteko Rusange ya UN, cyaranzwe no kuvugisha ukuri kandi ko ari ko gushobora gutanga umuti w’ibabazo bitewe n’uburyo kwakoreshwa.

Yagize ati “Perezida wa Reopubulika Felix Antoine Tshisekedi, yashyize hanze ukuri kose mu mbwirwaruhame ye, mu gihe mugenzi we Paul Kagame atatomoye.”

Yakomeje agira ati “Ukuri kwatanzwe na Antonio Guterres na Perezida Kagame, kwashyize ku meza bimwe mu bigize ikibazo nyirizina mu rwego rwo gushaka umuti w’ingaruka z’ikibazo cyashegeshe Igihugu n’abaturage bacyo.”

Abajijwe niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izemera kuyoboka inzira y’ibiganiro, Christophe Lutundula yagize ati “Ijambo rirahendutse cyane mu gihe hari ukuri ndetse n’ubushake.”

Yakomeeje agira ati “Tuzakomeza kugendera ku kuri kuzaba guhari ariko mu gihe kubakiye ku kuri kwa nyako, ubundi hakazaho ubushake bwa politiki hagakurikiraho gushyira mu bikorwa hagendewe ku biri kuba.”

Christophe Lutundula yatangaje ibi mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zamaze kujya mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa M23 ufatwa nk’ikibazo nyamukuru cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, umaze amezi atatu ucunga Umujyi wa Bunagana ndetse ukaba unaherutse guhamagarira abashoramari kujya kuhakorera ubucuruzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − four =

Previous Post

Uwabwiye Perezida ko yariganyijwe inzu ubu ukekwaho icyaha yafatiwe icyemezo n’Urukiko

Next Post

‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

'Ndongora nitunge', umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.