Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23

radiotv10by radiotv10
24/09/2022
in MU RWANDA
0
Congo yazibukiriye iby’intambara yiyemeza gushyira imbere ibiganiro ku kibazo cya M23
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko ubu ishyize imbere inzira za dipolomasi mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Byemejwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula mu kiganiro yagiranye na Radio Top Congo FM.

Iki kiganiro cyabaye nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC, bagejeje ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida Felix Tshisekedi, mu ijambo yavuze Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, yongeye gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye Igihugu cye ngo rwitwaje umutwe wa M23.

Ku munsi wakurikiyeho, tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame, mu ijambo yagejeje kuri iyi Nteko Rusange, yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye byakunze kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko atari ibya none ndetse ko uko bimeze ubu bidatandukanye n’uko byari mu myaka 20 ishize.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko inzira ikenewe kugira ngo ibi bibazo biranduke, ari iy’ubushake bwa Politiki aho kuba iyo kwitana bamwana.

Christophe Lutundula muri iki kiganiro yagiranye na Top Congo FM, yanagarutse ku byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres wemeye ko ubutumwa bw’ingabo z’uyu muryango muri Congo, butageze ku ntego yabwo ndetse ko bwaranzwe n’intege nke.

Antonio Guterres kandi yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya DRC, Rwanda na Uganda mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro.

Lutundura yavuze ko iki cyumweru cy’Inteko Rusange ya UN, cyaranzwe no kuvugisha ukuri kandi ko ari ko gushobora gutanga umuti w’ibabazo bitewe n’uburyo kwakoreshwa.

Yagize ati “Perezida wa Reopubulika Felix Antoine Tshisekedi, yashyize hanze ukuri kose mu mbwirwaruhame ye, mu gihe mugenzi we Paul Kagame atatomoye.”

Yakomeje agira ati “Ukuri kwatanzwe na Antonio Guterres na Perezida Kagame, kwashyize ku meza bimwe mu bigize ikibazo nyirizina mu rwego rwo gushaka umuti w’ingaruka z’ikibazo cyashegeshe Igihugu n’abaturage bacyo.”

Abajijwe niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izemera kuyoboka inzira y’ibiganiro, Christophe Lutundula yagize ati “Ijambo rirahendutse cyane mu gihe hari ukuri ndetse n’ubushake.”

Yakomeeje agira ati “Tuzakomeza kugendera ku kuri kuzaba guhari ariko mu gihe kubakiye ku kuri kwa nyako, ubundi hakazaho ubushake bwa politiki hagakurikiraho gushyira mu bikorwa hagendewe ku biri kuba.”

Christophe Lutundula yatangaje ibi mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zamaze kujya mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa M23 ufatwa nk’ikibazo nyamukuru cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, umaze amezi atatu ucunga Umujyi wa Bunagana ndetse ukaba unaherutse guhamagarira abashoramari kujya kuhakorera ubucuruzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Uwabwiye Perezida ko yariganyijwe inzu ubu ukekwaho icyaha yafatiwe icyemezo n’Urukiko

Next Post

‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
‘Ndongora nitunge’, umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

'Ndongora nitunge', umuvuno waciwe n’abakobwa bahonga abahungu bakarushingana ariko ntirumare kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.