Abantu batatu barimo umugore umwe batawe muri yombi nyuma yo kubasanga bikingiranye mu kabari kasanzwemo umugabo wapfiriyemo, mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.
Aba bantu batatu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu bakaba bafungiye kuri station ya Kibirizi muri aka Karere ka Nyanza.
Aba bantu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe nyuma yo kubasanga bikingiranye mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Bugina, Akahari ka Migina mu Murenge wa Muyira, ndetse harimo n’umugabo wapfuye witwa Nsengiyumva Damascene.
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, aho bikekwa ko yapfuye kubera urugomo rwabereye muri aka kabari bigatuma abarimo barwana.
Umurambo wa nyakwigendera bawusanganye ibikomere mu mutwe, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ubundi ubone gushyikirizwa umuryango we kugira ngo ushyingurwe.
Nyuma yuko umurambo wa nyakwigendera wapfuye ku myaka 38 y’amavuko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza, ruhita runata muri yombi bariya bantu batatu barimo nyiri aka kabari, bose bivugwa ko bajyanywe basinze.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi wavuze ko RIB yahise itangira iperereza ndetse ko yahise ita muri yombi abo bantu batatu.
RADIOTV10