Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Amayobera ku mugabo basanze yapfiriye mu kabari karimo abagabo 2 n’umugore umwe bikingiranye

radiotv10by radiotv10
28/09/2022
in MU RWANDA
0
Nyanza: Amayobera ku mugabo basanze yapfiriye mu kabari karimo abagabo 2 n’umugore umwe bikingiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo umugore umwe batawe muri yombi nyuma yo kubasanga bikingiranye mu kabari kasanzwemo umugabo wapfiriyemo, mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Aba bantu batatu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu bakaba bafungiye kuri station ya Kibirizi muri aka Karere ka Nyanza.

Aba bantu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe nyuma yo kubasanga bikingiranye mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Bugina, Akahari ka Migina mu Murenge wa Muyira, ndetse harimo n’umugabo wapfuye witwa Nsengiyumva Damascene.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, aho bikekwa ko yapfuye kubera urugomo rwabereye muri aka kabari bigatuma abarimo barwana.

Umurambo wa nyakwigendera bawusanganye ibikomere mu mutwe, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ubundi ubone gushyikirizwa umuryango we kugira ngo ushyingurwe.

Nyuma yuko umurambo wa nyakwigendera wapfuye ku myaka 38 y’amavuko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza, ruhita runata muri yombi bariya bantu batatu barimo nyiri aka kabari, bose bivugwa ko bajyanywe basinze.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi wavuze ko RIB yahise itangira iperereza ndetse ko yahise ita muri yombi abo bantu batatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − nine =

Previous Post

M.Fayulu ngo uretse u Rwanda na Uganda hari n’abagambanyi bari inyuma y’ibibazo bya Congo

Next Post

Umwe yavuze Akarere ka ‘Butare’: Rwatubyaye na E.Bayisenge mu mukino nkarishyabumenyi usekeje

Related Posts

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

by radiotv10
17/10/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyamyumva na Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko abashumba bakomeje kuboneshereza imyaka...

IZIHERUKA

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye
MU RWANDA

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe yavuze Akarere ka ‘Butare’: Rwatubyaye na E.Bayisenge mu mukino nkarishyabumenyi usekeje

Umwe yavuze Akarere ka ‘Butare’: Rwatubyaye na E.Bayisenge mu mukino nkarishyabumenyi usekeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.