• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho bivugwa ko babitewe n’umushahara w’intica ntikize.

Abarimu bari guhagarika akazi mu gihe Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ingamba zo guhagarika iki kibazo, ariko n’ubundi ntibibabuze gutera umugongo uburezi.

abarimu benshi bava mu myanya yabo, bigahungabanya imikorere isanzwe y’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Abarimu na bamwe mu bayobozi b’amashuri bava mu kazi kabo kugira ngo bajye gushakira amahirwe mu mahanga, mu Bihugu binyuranye birimo iby’Abarabu n’ibihugu byo mu kigobe cy’i Burayi, cyane cyane i Dubai.

Abarimu bo muri iki Gihugu cy’u Burundi, bakunze kuzamura amajwi bamagana imishahara mito n’imikorere mibi y’akazi, bituma batabona iby’ibanze bakeneye.

Mu cyumweru gishize Minisiteri y’Uburezi yoherereje abayobozi b’Intara bose ubutumwa ibasaba gukora raporo irambuye ku barimu bata akazi kabo. Abayobozi b’amashuri batatanze aya makuru bashobora kwishyurwa imishahara yabo irenze urugero abarimu batazi.

Kugeza ubu, umubare nyawo w’abarimu bata akazi nturamenyekana. Intara zimwe na zimwe, nka Burunga mu majyepfo y’Igihugu, zigizweho ingaruka cyane, aho amakomini nka Matana, Rumonge, na Nyanza aho amashuri menshi akora afite abakozi bacye.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Igihugu ry’Uburezi mu Burundi (FENASEB), Antoine Manuma, aherutse kuvuga ko iri shyirahamwe ribabajwe n’uko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Uburezi ya 2022 itarashyirwa mu bikorwa nyamara yari yitezweho kurandura iki kibazo gikomeje kudindiza ireme ry’uburezi.

FENASEB isaba inama y’igihugu ihuza abafatanyabikorwa bose mu rwego rw’uburezi gukora isuzuma ku ishyirwa mu bikorwa rya biriya byemezo byagombaga kuba inkingi nyamwamba yo kuzahura uburezi, birimo ibyasabaga kongera imishahara y’abarimu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Why Some People Feel Tired After Socializing

Next Post

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.