Uretse ruhago basanzwe bakina ari ba myugariro bombi, no mu bumenyi rusange, bafite uko bahagaze. Mu mukino w’ikiganiro 10 Battle cya RADIOTV10, Rwatubyaye Abdul na Emery Bayisenge, bahanganye, umwe yegukana intsinzi.
Muri iki kiganiro cy’umukino wa 10 battle gitambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10, abantu babiri bafite ibyo bakora mu ruganda rwa siporo, babazwa ibibazo, ubundi bakarushanwa kubitangaho ibisubizo mu gihe kitarenze amasegonda 30’’.
Rwatubyaye na Bayisenge bombi bakinanye mu ikipe y’Igihugu, bakaba basanzwe ari n’inshuti, batangiye bombi bahiga kwegukana uyu mukino.
Ku bijyanye n’amakipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Rwatubyaye yavuze ko yavuga atandatu mu gihe Emery Bayisenge yavuze ko yavuga 10.
Bayisenge yatsinzwe ku kibazo cya mbere kuko yavuze amakipe icyenda (9) akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza akongeramo imwe yagiye mu cyiciro cya kabiri, bituma Rwatubyaye yegukana inota rya mbere.
Babajijwe abatoza batoje Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rwatubyaye avuga ko yavuga bane mu gihe Emery Bayisenge yavuze ko yavuga batandatu ndetse akaza kubavuga, bigatuma na we yegukana inota rya mbere.
Babajijwe tumwe mu Turere two mu Rwanda, Rwatubyaye avuga ko yavuga dutatu, Emery Bayisenge akamuha inda ya bukuru, ubundi akavuga tubiri kuko yongeyemo na Butare (yahoze ari Perefegitura).
Muri uyu mukino, yaba Bayisenge, Rwatubyaye ndetse n’umunyamakuru wari uwuyoboye, bose basekeye icyarimwe kuba avuze Akarere ka Butare katabaho kuko aka gace kahoze ari Perefegitura.
Ibi byatumye Emery Bayisenge agira amanota abiri mu gihe Rwatubyaye yari agifite abiri.
Babajijwe Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Rwatubyaye yavuze ko yavuga 10, Emery Bayisenge avuga ko yavuga 11, aza no kubivuga, bituma yegukana inota rya gatatu.
Babajijwe kandi abahanzi bo muri Nigeria, Rwatubyaye avuga ko yavuga batanu mu gihe Emery yavuze ko yavuga batandatu ndetse akaza no kubavuga, akegukana inota rya kane, akaza no kwegukana intsinzi muri uyu mukino.
IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO
RADIOTV10