Kigali: Umugore yibye telefone ayihisha mu ikariso bayihamagaye isoneramo bamuha urw’amenyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Mujyi wa Kigali, abantu bahaye urw’amenyo umugore wahakanaga ko yibye telefone, bamuhamagara igasonera mu mwenda w’imbere wo hasi (bakunze kwita ikariso).

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo umugore wari mu nzira yigendera mu Mujyi wa Kigali akaza kunyura ku basabiriza ku Muhima ari na ubwo umwe mu bakora umwuga wo gusabiriza yamwibaga telefone ya Tecno.

Izindi Nkuru

Uyu mugore yibwe na mugenzi we nyuma yuko abagore babiri basabiriza babanje kumuyobya ubwo bamusabaga, akaza kwikomereza urugendo ariko ageze imbere abona isakoshi ye irafunguye.

Akimara kubibona, yahise asubira inyuma avuga ko yibwe ndetse abashinzwe umutekano bahita batangira kumufasha kuko yababwiraga ko ashobora kuba yibwe n’abo bagore.

Abo bagore basabiriza, bahise bafatwa ariko bombi bararahira baratsemba ko nta telefone bamwibye, ariko umwe muri bo akanga ko babasaka.

Umwe mu bari aha, avuga ko nyuma yo kwanga ko babasaka, bahise bahamagara iyo telefone, iza gusonera mu kenda k’imbere k’uwo wangaga ko babasaka.

Uyu muturage wari ahabereye izi mpaka, yagize ati Bayihamagaye irasona ariko gacye ku buryo ntawari gupfa kumenya aho iri gusonera, ariko tumvise neza, twumva iri gusonera mu ikariso, twese abari aho dukubitwa ninkuba, bamwe baranaseka.

Uwibwe we akimara kubona telefone ye, yahise akomeza rugendo ndetse avuga ko nta kirego yajya gutangira uyu wari wamwibye kuko telefone ye yayibonye.

Uyu muturage wabibonye, akomeza avuga ko nubwo ku ruhande rumwe byari bibabaje kubona umubyeyi yiba mugenzi we, ariko nanone ntawahita amucira urubanza kuko aba yabitewe n’imibereho igoye iri aha hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru