Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikomeye ihitana bane barimo umwana w’umwaka 1

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikomeye ihitana bane barimo umwana w’umwaka 1
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara indembe [imbangukiragutabara] y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, yakoze impanuka ivuye mu Bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, igwa mu kabande, ihitana abantu bane barimo abaforomo babiri n’umwana w’umwaka umwe.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyakabuye muri aka Karere ka Rusizi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi mbangukiragutabara isanzwe ari iy’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, ikaba yakoze impanuka ubwo yari ivuye ku Bitaro bya Mibilizi aho yari yajyanye umurwayi.

Yavuze ko ubwo yasubiraga i Nyabitimbo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ari bwo yakoze impanuka, igata umuhanda, ikagwa mu kabande.

Amakuru avuga ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima barimo abaforomo babiri b’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe   w’umubyaza, n’undi muntu umwe utaramenyeka.

Naho umushoferi w’iyi mbangukiragutabara n’umubyaza, na bo bari muri iyi modoka, bakomeretse bikomeye bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Mibilizi.

Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko yahitanye abantu bane.

SSP Rene Irere avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − seven =

Previous Post

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Next Post

U Bushinwa bwagaragaje gushyigikira DRCongo buha ubutumwa imitwe irimo M23

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bushinwa bwagaragaje gushyigikira DRCongo buha ubutumwa imitwe irimo M23

U Bushinwa bwagaragaje gushyigikira DRCongo buha ubutumwa imitwe irimo M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.