Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye

radiotv10by radiotv10
12/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye icyo Ingabire Victoire yaganiriye n’Abashingamategeko b’Iburayi bahuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Ingabire Victoire wafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, agakomeza ibikorwa bya politiki, yahuye n’abandi bashingamategeko bo mu Gihugu cy’u Burayi, baganira kuri politiki yo mu Rwanda.

Ingabire Victoire witangarije ko yahuye n’itsinda riturutse mu Buholandi ryaje mu nama y’ 145 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iri kubera i Kigali mu Rwanda, yanavuze icyo baganiriye.

Uyu munyapolitiki yavuze ko aba bashingamategeko babiri b’Inteko y’u Buholandi “Twaganiriye ku bijyanye n’imibereho y’abaturage, ubukungu ndetse n’urubuga rwa politiki mu Rwanda.”

Ingabire Victoire watangaje ibyo kuganira n’iri tsinda ryo mu Buholandi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 ubwo hatangizwaga iyi nama, yagaragaje amafoto bari kumwe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Ingabire Victoire, yagize ati “Nishimiye guhura muri iki gitondo [igitondo cyo ku wa Kabiri] n’itsinda ry’u Buholandi ryaje muri IPU ya 145 mu Rwanda.”

Ingabire Victoire yahuye n’aba bashingamategeko b’u Buholandi bari mu Rwanda

Aba bagize itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko y’u Buholandi baje mu nama mu Rwanda, ni Agnes Mulder na Joop Atsma, baje kwifatanya n’abashingamategeko baturutse mu Nteko z’Ibihugu binyuranye ku Isi bari muri nama yatangijwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022.

Uyu munyapolitiki ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yahuye n’aba bashingamategeko bo mu Buholandi nyuma y’amezi ane ahuye n’abandi bo mu Bwongereza, baje mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire mu rugo iwe muri Kamena uyu mwaka, ni Chi Onwurah, Pauline Latham bombi bahagarariye ishyaka rizwi nka Labour Party, Harriett Baldwin uhagarariye ishyaka rya Conservative Party na Jeremy Purvis uhagarariye ishyaka Liberal Democrat.

Ubwo aba bashingamategeko b’u Bwongereza basuraga uyu munyapolitiki, byagarutsweho na bamwe barimo Minisitiri w’Ubutegetsi, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari yagize ati“Gusurwa n’Abadepite bo mu Bwongereza bigaragaza ko mu Rwanda buri wese agerwaho n’Uburenganzira bwa Muntu byuzuye.”

Uyu munyapolitiki Ingabire Victoire uvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi. Muri Nzeri 2018, yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu byo u Rwanda rumaze kugeraho

Next Post

Abanyeshuri 30.000 basabye guhindurirwa ibigo, abasubijwe ni 10%

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye
AMAHANGA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyeshuri 30.000 basabye guhindurirwa ibigo, abasubijwe ni 10%

Abanyeshuri 30.000 basabye guhindurirwa ibigo, abasubijwe ni 10%

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.