Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Hamenyekanye igihano cyahanishijwe uwishe umugore amukekaho kumuroga kudakora imibonano

radiotv10by radiotv10
15/10/2022
in MU RWANDA
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, wahuye n’irondo yikoreye umufuka yapfunyitsemo umurambo w’umugore bari baturanye, akaza no kwiyemerera ko ari we wamwishe ngo amuziza kuba yaramukekagaho kumuroga kutabasha gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugore, yakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kimirimo, Akagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, akurikiranyweho kwica uyu mugore wari umuturanyi we tariki 19 Mutarama 2022.

Mu kwezi gushize, tariki 09 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rya Gicumbi rwahamijwe uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha gufungwa burundu, rumukatira gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwaburanaga n’uyu mugabo, bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, kumuhamya icyaha cy’ubwicanyi bututse ku bushake, no kumukatira gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2022, uyu mugabo yahuye n’irondo yikoreye umufuka yapfunyitsemo umurambo wa nyakwigendera, abikanze ahita awukubita hasi ariruka ahita atoroka.

Nyuma yuko afatiwe, mu ibazwa rye, uyu mugabo yemeye ko ari we wishe uyu mugore ubwo yamusangaga imbere y’inzu ye agakeka ko yaje kumuroga.

Uyu mugabo yavuze ko atajya abasha kugira undi mugore bakorana imibonano mpuzabitsina ngo byemere, akaba yarakekaga ko byatewe no kuba uwo mugore [nyakwigendera] yaramuroze.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bisobanuro by’uyu mugabo ari urwitwazo kuko ntahantu na hamwe yigeze abigaragariza ubuyobozi ngo bumufashe, bityo ko akwiye guhamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake giteganywa n’ingingo y’ 107 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwahamije uyu mugabo icyaha yaregwaga, rumukatira gufungwa burundu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twelve =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi muri ruhago barimo Jimmy Gatete (AMAFOTO)

Next Post

DRCongo imbere y’Isi yose noneho yashinje u Rwanda kuyiba ingagi n’inkima

Related Posts

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika
FOOTBALL

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo imbere y’Isi yose noneho yashinje u Rwanda kuyiba ingagi n’inkima

DRCongo imbere y'Isi yose noneho yashinje u Rwanda kuyiba ingagi n'inkima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.