Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibipimo by’imiyoborere: Kuzamura imibereho y’abaturage ni ibya nyuma, imitangire ya serivisi yasubiye inyuma

radiotv10by radiotv10
14/10/2022
in MU RWANDA
0
Ibipimo by’imiyoborere: Kuzamura imibereho y’abaturage ni ibya nyuma, imitangire ya serivisi yasubiye inyuma

Umukecuru w’imyaka 120 wari ufite imibereho mibi bivugwa ko yakuwe mu bahabwa inkunga (Photo/RADIOTV10)

Share on FacebookShare on Twitter

Ibipimo by’imiyobore bishyirwa hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bigaragaza ko inkingi y’imitangire ya Serivisi yagabanutseho 4,17% ikaba ari na yo yonyine yasubiye inyuma, mu gihe iyo kuzamura imibereho y’abaturage yaje inyuma ifite 75,81%.

Ibi bipimo by’imiyoborere bizwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bigaruka ku nkingi umunani ari zo; iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Ubu bushakashatsi bumuritswe ku nshuro ya cyenda, bugaragaza ko inkingi y’umutekano igikomeje kuza ku isonga; ifite 95,53% ivuye kuri 95,47% yariho mu bipimo biheruka. Nta mpinduka zidasanzwe zabayeho.

Naho inkingi y’iyubahirizwa ry’amategko, iri ku gipimo cya 90,81% ivuye kuri 87,08%. Ni ukuvuga ko yazamutseho 3,73%.

Inkingi y’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, yo ifite 87,84% mu gihe mu bipimo biheruka yari ifite 83,80%. Ni ukuvuga ko yazamutseho 4,04%.

Inkingi yaje ku mwanya wa nyuma, ni iyo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ifite 75,81% mu gihe mu bipimo biheruka yari kuri 75,23%. Habayeho izamuka rya 0,58%.

Indi nkingi ikunze kugarukwaho, ni iy’imitangire ya Serivisi na yo ikunze kuza inyuma, ikaba yaranamanutse ugereranyije n’ibipimo biheruka kuko iri kuri 77,69% mu gihe mu biheruka yari kuri 81.86%, ni ukuvuga ko yagabanutseho 4,17%.

Iyi nkingi y’imitangire ya Serivisi, ni na yo yonyine yasubiye inyuma ugereranyije n’ibipimo biheruka.

Inkingi y’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi na yo ikomeje kugaragaramo ibibazo kuko muri ibi bipimo byasohotse uyu munsi, ifite 77,85% mu gihe mu bipimo biheruka yari ifite 74,65% ikaba ari na yo yari inyuma.

Ubwo ibipimo biheruka byatangazwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwavuze ko impamvu iyi nkingi yaje ku mwanya wa nyuma, ari ibibazo byagiye byototera urwego rw’ubukungu n’ubucuruzi kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yavuze ko nko mu nkingi y’umutekano, impamvu ikunze kuza ku gipimo cyo hejuru, ari imikorere n’amahame ngengamyitwarire y’abakora muri uru rwego.

Ati “Iyo urebye nk’urwego rw’umutekano, urwego rwo gushimwa bukunze kuza hejuru ariko nanone urwego rwo kubazwa inshingano muri uru rwego, na rwo ruba ruri hejuru. Polisi ikunze kugaragaramo ruswa ariko ikanafatira ibyemezo abo muri uru rwego bagaragaweho ruswa. Abantu bashima cyane uburyo polisi itihanganira ruswa mu kubaza inshingano.”

Naho ku mitangire ya serivisi, yavuze ko iyo abantu bakomeje kunenga bimwe mu bibazo bigaragara mu nzego zinyuranye, nko gutwara abagenzi cyangwa mu mitangira ya serivisi mu by’amahoteli, abantu babitendaho cyane.

Avuga ko muri ibi by’imitangire ya serivisi, abantu bita ku tuntu twose nk’ubukererwe, aho gukorera, gusa akavuga ko aho ibi bipimo byatangiye kujya hanze, hakomeje kugaragara impinduka nziza.

Ati “Hari ikintu twazanye mu myumvire, nk’uburyo dusubiza abatugana baje kwaka serivisi, ni gute tubasubiza, ni gute dufata abantu batugana; kabone nubwo waba udafite igisubizo cya serivisi ashaka ariko nibura ukamwakira wamwubashye nk’umuntu.”

Yavuze ko ibi bizakomeza gusaba ubukangurambaga buzakorwa n’inzego zinyuranye, ariko abantu bakumva ko bagomba no kubazwa inshingano ku mitangire ya serivisi.

Dr Usta Kaitesi yamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Igikorwa cyo kubumurika cyatumiwemo abo mu nzego zinyuranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Mbabarira nka murumuna wawe- Muhoozi yasabye Imbabazi Perezida Ruto

Next Post

Icyari gushimangira urukundo rwabo nicyo cyabatandukanyije- Cyusa yahishuye ibye n’umukunzi we

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino Perezida, w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyari gushimangira urukundo rwabo nicyo cyabatandukanyije- Cyusa yahishuye ibye n’umukunzi we

Icyari gushimangira urukundo rwabo nicyo cyabatandukanyije- Cyusa yahishuye ibye n’umukunzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.