Icyari gushimangira urukundo rwabo nicyo cyabatandukanyije- Cyusa yahishuye ibye n’umukunzi we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’injyana ya gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize yemera ibyo gutandukana n’umukunzi we Jeanine Noach bari bamaze iminsi bagaragaza ko umwe yimariyemo undi, avuga ko icyabiteye, gusa ngo ikimubabaje ni uko bari baremeranyijwe ko bazabana bakanabyarana.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise Uwanjye, byari byaravuzwe ko amashusho yayo azagaragaramo umukunzi we ariko igasohoka irimo undi mukobwa.

Izindi Nkuru

Byatangiye kunugwanugwa ko uyu muhanzi yaba yaratandukanye n’uyu mukunzi we, ariko ntiyahita abyerura ngo abyemere.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Cyusa yeruye yemera ko yatandukanye na Jeanine Noach ndetse avuga n’intandaro y’itandukana ryabo.

Cyusa yavuze ko mbere yo gukundana na Jeanine Noach, uyu mugore wari usanzwe yubatse, yamubwiye ko yamwihebeye ndetse akamwemerera ko afite umugabo w’imyaka 80, gusa akamubwira ko ari we yishakira.

Icyo gihe ngo yamusabye umwaka wo kubanza agashaka uko iby’imibanire yabo birangira ndetse bakanagabana imitungo, agatangira inzira zabyo binyuze mu nkiko.

Gusa ngo muri Mata uyu mwaka, umugabo wa Jeanine Noach yitabye Imana ariko atabaruka imanza bari bafitanye zitarangiye, bituma we akomeza gushaka uburyo zarangira.

Cyusa yavuze ko kuva umugabo wa Jeanine Noach yakwitaba Imana, uyu mukunzi we yahise asiba amafoto bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga, akanamwerurira ko akeneye gutuza akabanza gukurikirana iby’uru rubanza rwe, gusa ngo rukaba rwaraje gusubizwa inyuma n’indirimbo ‘Uwanjye’ ya Cyusa.

Muri iki kiganiro, Cyusa yumvikanishije amajwi bivugwa ko ari ayo yohererejwe na Jeanine Noach amubwira ko indirimbo ‘Uwanjye’ ari yo yasubije irudubi urubanza rwe.

Uyu muhanzi we avuga ko agifite urujijo kuko atumva ukuntu iyi ndirimbo yateje ikibazo muri urwo rubanza dore ko Jeanine Noach atanayigaragaramo.

Yagize ati Ntabwo njye nibaza impamvu umucamanza wo mu Bubiligi yaba yaragendeye kuri iyi ndirimbo akajya kuyishingiraho asubiza irudubi urubanza.”

Yakomeje agira ati “N’ubu sindi kumva uko indirimbo nakoreye umukunzi wanjye ari yo idutandukanyije.”

Cyusa na Jeanine Noach bari bamaze igihe bari mu rukundo, bagiye banagaragara bishimanye, aho muri Werurwe uyu mwaka, bahuriye Mujyi w’ibyishimo wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ubwo umukunzi we yari agiye kuhizihiriza isabukuru y’amavuko, bakanagirana ibihe by’ibyishimo.

Cyusa n’umukunzi we bari baragiranye ibihe byiza i Dubai

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru