Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyari gushimangira urukundo rwabo nicyo cyabatandukanyije- Cyusa yahishuye ibye n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
15/10/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Icyari gushimangira urukundo rwabo nicyo cyabatandukanyije- Cyusa yahishuye ibye n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’injyana ya gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize yemera ibyo gutandukana n’umukunzi we Jeanine Noach bari bamaze iminsi bagaragaza ko umwe yimariyemo undi, avuga ko icyabiteye, gusa ngo ikimubabaje ni uko bari baremeranyijwe ko bazabana bakanabyarana.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise Uwanjye, byari byaravuzwe ko amashusho yayo azagaragaramo umukunzi we ariko igasohoka irimo undi mukobwa.

Byatangiye kunugwanugwa ko uyu muhanzi yaba yaratandukanye n’uyu mukunzi we, ariko ntiyahita abyerura ngo abyemere.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, Cyusa yeruye yemera ko yatandukanye na Jeanine Noach ndetse avuga n’intandaro y’itandukana ryabo.

Cyusa yavuze ko mbere yo gukundana na Jeanine Noach, uyu mugore wari usanzwe yubatse, yamubwiye ko yamwihebeye ndetse akamwemerera ko afite umugabo w’imyaka 80, gusa akamubwira ko ari we yishakira.

Icyo gihe ngo yamusabye umwaka wo kubanza agashaka uko iby’imibanire yabo birangira ndetse bakanagabana imitungo, agatangira inzira zabyo binyuze mu nkiko.

Gusa ngo muri Mata uyu mwaka, umugabo wa Jeanine Noach yitabye Imana ariko atabaruka imanza bari bafitanye zitarangiye, bituma we akomeza gushaka uburyo zarangira.

Cyusa yavuze ko kuva umugabo wa Jeanine Noach yakwitaba Imana, uyu mukunzi we yahise asiba amafoto bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga, akanamwerurira ko akeneye gutuza akabanza gukurikirana iby’uru rubanza rwe, gusa ngo rukaba rwaraje gusubizwa inyuma n’indirimbo ‘Uwanjye’ ya Cyusa.

Muri iki kiganiro, Cyusa yumvikanishije amajwi bivugwa ko ari ayo yohererejwe na Jeanine Noach amubwira ko indirimbo ‘Uwanjye’ ari yo yasubije irudubi urubanza rwe.

Uyu muhanzi we avuga ko agifite urujijo kuko atumva ukuntu iyi ndirimbo yateje ikibazo muri urwo rubanza dore ko Jeanine Noach atanayigaragaramo.

Yagize ati “Ntabwo njye nibaza impamvu umucamanza wo mu Bubiligi yaba yaragendeye kuri iyi ndirimbo akajya kuyishingiraho asubiza irudubi urubanza.”

Yakomeje agira ati “N’ubu sindi kumva uko indirimbo nakoreye umukunzi wanjye ari yo idutandukanyije.”

Cyusa na Jeanine Noach bari bamaze igihe bari mu rukundo, bagiye banagaragara bishimanye, aho muri Werurwe uyu mwaka, bahuriye Mujyi w’ibyishimo wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ubwo umukunzi we yari agiye kuhizihiriza isabukuru y’amavuko, bakanagirana ibihe by’ibyishimo.

Cyusa n’umukunzi we bari baragiranye ibihe byiza i Dubai

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Ibipimo by’imiyoborere: Kuzamura imibereho y’abaturage ni ibya nyuma, imitangire ya serivisi yasubiye inyuma

Next Post

UK: Minisitiri w’Imari yirukanywe bitunguranye nyuma y’ukwezi n’igice ahawe inshingano

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UK: Minisitiri w’Imari yirukanywe bitunguranye nyuma y’ukwezi n’igice ahawe inshingano

UK: Minisitiri w’Imari yirukanywe bitunguranye nyuma y’ukwezi n’igice ahawe inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.