Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music

radiotv10by radiotv10
18/10/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza rw’Ubujurire rwaregwagamo Kina Music Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement ndetse n’umuhanzi Nel Ngabo ufashwa n’iyi kompanyi, Urukiko rwanzuye ko uwabareze yabashoye mu manza bitari ngombwa, rutegeka kubishyura ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe.

Iki kirego gishingiye ku mashusho y’indirimbo ‘Sawa’ ya Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo usanzwe afashwa na Kina Music, aho uwitwa Kwizera Elysee yareze iyi Kina Music na Nel Ngabo ko mu mashusho yayo bakoresheje ibihangano bye by’ibishushanyo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Hotel izwi nka Eagle View Hotel, babanje gusaba uburenganzira ubuyobozi bw’iyi hotel, akaba yaragaragayemo ibyo bishushanyo by’uwitwa Kwizera Elysee.

Uyu Kwizera Elysee yareze aba bombi (Kina Music na Nel Ngabo) ko bakoresheje ibihangano bye mu nyungu zabo nyamara atabibahereye uburenganzira.

Urega waburanye yunganiwe na Me Ntigurirwa Francois, yavugaga ko biriya bishushanyo n’ibibumbano bye yabijyanye muri iriya hotel mu rwego rwo kubimurika ariko akaza kubona byagaragaye mu mashusho y’indirimbo atazi uko byahageze.

Yabanje kuregera Urukiko rw’Ubucuruzi, ariko ruza kwanzura ko uruhande rw’abaregwa nta kosa rwakoze, aza kujuririra mu Rukiko Rukuru w’Ubucuruzi, asaba kurenganurwa agahabwa indishyi ya miliyoni 30 Frw.

Uruhande rw’abaregwa rwari rwunganiwe na Me Uwera Zeno ndetse na Me Habakurama Francois Xavier, rwasobanuriye Urukiko ko bajya gufata ariya mashusho, basabye uburenganzira iriya hotel ndetse bakanayishyura.

Mu kuburana, Me Habakurama, yavuze ko ubuyobozi bw’iriya hotel butigeze bushyiraho imbago ngo bugire icyo bubuza Kina Music n’Umuhanzi, gufata mu mashusho yabo.

Uyu munyamategeko wasabaga Urukiko gutesha agaciro ikirego cy’urega, yavuze ko uwareze atigeze agaragaza icyabuzaga biriya bihangano bye gufatwa mu mashusho kandi ko nta n’icyagaragazaga ko atari ibya Hotel.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyasomwe mu kwezi gushize, tariki 23 Nzeri 2022, rwanzuye ko ikirego cy’uregwa kidafite ishingiro, rutegeka ko hakomeza kubahirizwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwakijije urubanza bwa mbere.

Urukiko rwategetse ko urega yishyura indishyi y’ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe (Kina Music na Nel Ngabo) ku bwo kubashora mu manza bitari ngombwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Uganda: Uturere tubiri twashyizwe muri ‘GumaMuKarere’, insengero n’ibitaramo byaho birafungwa

Next Post

Abasirikare babiri bakomeye muri FARDC barashinjwa guhunga umwanzi no guta imbunda

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare babiri bakomeye muri FARDC barashinjwa guhunga umwanzi no guta imbunda

Abasirikare babiri bakomeye muri FARDC barashinjwa guhunga umwanzi no guta imbunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.