Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19 ntikwiye guhagarika ubutabera mu Rwanda -Minisitiri Busingye

radiotv10by radiotv10
25/06/2021
in MU RWANDA
0
COVID-19 ntikwiye guhagarika ubutabera mu Rwanda -Minisitiri Busingye
Share on FacebookShare on Twitter

Ukwezi kwahariwe ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko k’uyu mwaka wa 2021 gusanze u Rwanda n’Isi bihanganye na virusi ya COVID-19 yaje isiribanga byinshi mu byo abantu bari bamenyereye mu buzima bwabo bwa buri munsi, uhereye ku buryo bashyikirana ukageza ku buryo babonamo serivisi zirimo n’iz’ubutabera.

Inzego z’ubutabera na zo zagezweho n’ingaruka z’ingamba zigenda zifatwa mu gukumira ubwiyongere bw’abandura icyo cyorezo kimaze guhitana abantu 402 mu Rwanda. Muri izo ngaruka harimo kuba abatanga serivisi z’ubutabera batabasha guhura imbonankubone n’abagenerwabikorwa.

Bitandukanye n’imyaka yabanje, n’uku kwezi kwahujwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, ibikorwa bikugize hafi ya byose bikaba bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye, yavuze ko urugamba rwo guhangana na COVID-19 n’ingamba zafashwe zibuza abantu kuba bahura, bidakwiye guca intege Urwego rw’Ubutabera mu ntego rwiyemeje zo kurinda amategeko, kurengera uburenganzira bwa muntu, ubutabera no kutabogama, gutanga ubufasha mu by’amategeko n’izindi serivisi z’ubutabera.

Mu muhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe Ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko wabaye hifashishijwe ikoranabuhangaku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, Minisitiri Busingye yavuze ko icyo cyorezo cyasigiye amasomo inzego zose n’urw’ubutabera rudasigaye inyuma.

Yasabye abakora mu Rwego rw’Ubutabera kureka imyumvire ishaje y’uko ubutabera bubonerwa gusa mu gukusanya inkunga no gukurikirana ibibo by’ubutabera ababonwa nk’aho ari bo bakeneye ubutaberakurusha abandi gusa kuko icyo cyorezo cyerekanye ko abatuye Isi bose bakeneye ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, atangiza ukwezi kwahariwe ubutabera n’ubufasha mu by’amategeko

Yagize ati: “Twese turabizi ko kugeza ubutabera kuri bose ari ari ingenzi cyane mu kubaka Igihugu kigendera ku mategeko… Icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko kugera ku butabera byagutse kurusha gutanga ubufasha mu by’amategeko kuko n’utanga serivisi z’ubutabera, umukire n’abandi bose bahura n’ibibazo byo kutabubona kubera ibihe bidasanzwe  bagezemo bibatunguye..“See the source image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye

Minisitiri Bugingye yashimangiye ko nubwo icyorezo cya COVID-19 ari ikibazo rusange cy’ubuzima, cyagize ingaruka zikomeye ku buryo busanzwe bwo gutangamo serivisi z’ubutabera nko guhura imbonankubone n’ababukeneye, guhererekanya amadosiye y’impapuro n’ibindi.

Yakomeje agira ati: “Ariko nanone, ni iby’agaciro kubona ko nubwo hari icyorezo, abatanga serivizi z’ubutabera bose batigeze bahagarika kugeza ku baturage serivisi batanga ku gihe, mu butabera kandi neza. Munyemerere mwese mbashimire ukwiyemeza mu dahwema kugaragaza mu guharanira ko abaturarwanda bose babona serivisi z’ubutabera. Leta y’u Rwanda iha agaciro uruhare rwa buri wese, kandi ihora yiteguye gukorana namwe mu kugera kuri byinshi kurushaho hashingiwe ku bimaze kugerwaho.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu mwaka wa 2020, abaturage bishimiye kugezwaho serivisi z’ubutabera ku kigero cya 85,99% kivuye kuri 71,7% mu 2019 na 77% mu mwaka wa 2018.

Icyo kigero cyari kuri 66,18% mu mwaka wa 2013 nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’miyoborere (RGB) bwerekana igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’uko abaturage bayurwa n’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

See the source image

Minisitiri Busingye avuga ko COVID-19 idakwiye guhagarika ubutabera mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutabera ibona impinduka zabaye nk’igihamya gifatika cy’imbaraga zashyizwe mu kunoza serivisi z’ubutabera zigenerwa abaturage ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Yandistwe na: Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + seven =

Previous Post

#RPL: Igikombe kirabona nyiracyo kuri uyu wa gatanu

Next Post

FERWAFA yemeje ko Habimana Sosthène ari umutoza mukuru w’Amavubi U23 azakina CECAFA anahamagara abakinnyi

Related Posts

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo
AMAHANGA

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FERWAFA yemeje ko Habimana Sosthène ari umutoza mukuru w’Amavubi U23  azakina CECAFA anahamagara abakinnyi

FERWAFA yemeje ko Habimana Sosthène ari umutoza mukuru w’Amavubi U23 azakina CECAFA anahamagara abakinnyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.