• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

radiotv10by radiotv10
28/10/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko uburyo bwonyine bwo kuzitura umubyeyi we ibyo yamukoreye, ari ukuzaba Perezida wa Uganda, kandi ko agomba kubigeraho.

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kagura Museveni, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabanje gushimira umubyeyi we Janet Museveni.

Yagize ati “Iteka mama yambereye malayika. Ni intangarugero! Kimwe nk’abandi bagabo biyumvamo ba mama babo!!!”

General Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter atanga ibitekerezo, muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Kane, yakomeje avuga ko agomba kuzitura umubyeyi we Janet Museveni.

Ati “Uburyo bwonyine bwo kwitura mama wanjye w’indashyikirwa ni ukuzaba Perezida wa Uganda! Kandi uko byagenda kose ngomba kubigeraho.”

Bamwe mu basesengura ibya Politiki muri Uganda, bakunze kuvuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari gutegura umuhugu we General Muhoozi kugira ngo azamusimbure ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu.

Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM ya Museveni, nka Dr Kizza Besigye wakunze guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko agatsindwa, bagiye bamagana ibyo kuba Muhoozi yazasimbura se Museveni.

Dr Kizza Besigye mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu cyumweru gishize azubira Muhoozi wari wavuze ko hari ibintu bicye abantu bamwigiraho, yavuze ko ibyo uyu Mujenerali akora bigamije kwikundwakaza kugira ngo abanya-Uganda bamwiyumvemo, ariko ko ubutegetso bwo muri Uganda butagomba kuzahererekanwa nk’umurage.

General Muhoozi aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwihariye, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My Uncle [Data wacu]”

Ni uruzinduko yazanyemo n’umunyamakuru Andrew Mwenda na we utaherukaga mu Rwanda, akaba yaranagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Huye: Abasigajwe n’amateka barashaka gutera umugongo kubumba bakayoboka ubuhinzi

Next Post

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.