BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahinzi bagaragaje ko bagorwa no kubona ibiti byo gushingiriza ubwoko bw’ibishyimbo bikura bishaka aho gutondagira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWAFA) kivuga ko kigenera buri karere ingengo y’imari yo gufasha abaturage gucyemura ibibazo nk’ibyo.

Umwe mu bahinzi yavuze ko kubera ko nta mashyamba bityo bibagora kubona ibiti byo gushingiriza, ariko akabona babonye ibiti by’imirwanyasuri bivamo n’imihembezo byabafasha no kongera umusaruro wabo.

Izindi Nkuru

Bigirimana Jean Providence na we uhinga ibishyimbo avuga ko kubera kubura imihembezo bifashisha ibigorigori akenshi usanga bitanakomeye.

Yagize ati” Ibiti byo bitewe n’amashyamba ni ikibazo, bituma ya mihembezo dushyiramo iba mikeya ariyo mpamvu hari hamwe usanga ibishyimbo byaguye bitewe n’ibigorogori ibishyimbo biba byarazamutseho”.

Ibi kandi aba baturage banabihurizaho n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal nawe wavuze ko abanyaburera bahinga imishingiriro kandi abenshi nta mashyamba bafite.

Yagize ati” Ikiba gisabwa ngo abahinzi babone umusaruro ni uko bagomba kuba bafite ibiti kandi ibiti byiza, iyo tubihuje no kubungabunga ibidukikije rero ugasanga abantu bose ntabwo bafite amashyamba, ariko n’uyafite singombwa ko ayasarura atari yera ngo abone imihembezo, nicyo twasabaga RAB kudufasha rero ngo dukomeze kubona ibiti by’indumburabutaka.’’

Twabajije mu kigo gishinzwe ubuhinzi RAB niba hari icyo bateganya gufasha aba bahinzi maze batubwira ko ibijyanye n’amashyamba byimuriwe muri RWAFA ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba.

Bakundukize Dismas, umuyobozi mu ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (Rwafa) yabwiye Radio Tv10 ko hari ingengo y’imari yoherezwa muri buri karere ijyanye n’ibyo, gusa ngo akarere niko gahitamo ubwoko bw’ibiti bishobora kwifashishwa gatera.

Bakundukize kandi yabwiye Radio & TV10 ko yazamwibutsa kuri uyu wa mbere akayibwira ingengo y’imari yagenewe aka karere ka Burera. Igihe tuzaba twabonye igisubizo cy’ingengo igenewe Burera mu bishobora gufasha aba baturage bavuga ko bagorwa no kubona imihembezo tuzabitangariza.

Inkuru ya: Sindiheba Yusuf/Radio &TV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru