NIGERIA: Abana ibihumbi birenga 300 bamaze kwicwa mu myaka 12 ishize

Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye bwagaragaje ko mu gihugu cya Nigeria hamaze kwiccwa abana barenga ibihumbi 300 mu myaka 12 gusa.

Inkuru ya Aljazeela igaragaza ko iyi raporo yerekana ibitero bya hato na hato bibera mu majyaruguru y’iki gihugu byagize ingaruka zihuse aho zahitanye abana ibihumbi 350. uyu mubare ukaba utarigeze ubaho mu myaka 5 yabanjirije umwaka wa 2009.

Iyi raporo igaragaza ko uyu mubare ukubye inshuro 10 imibare y’abana bapfuye mu myaka yabanjirije 2009.

Imitwe irimo Boko Haram niyo ikomeje gushinjwa ibi bitero byatumye ibihumbi by’abaturage bihasiga ubuzima naho amamiriyoni y’abaturage akava mu byabo.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts