MALI: Abasirikare b’umuryango w’abibumbye 15 barasiwe mu modoka

Inkuru ya france24 ivuga ko kuri uyu wa gatanu aribwo abasirikare b’umuryango w’abibumbye bagiye kubungabunga amahoro MINUSMA muri iki gihugu bagabweho igitero bari mu modoka maze 15 bagahita bakomereka bikabije.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo za MINUSMA cyababwe mu gace ka Ichagara mu majyaruguru y’igice cya Gao.

Ingabo za MINUSMA ubusanzwe zikaba zigera ku bihumbi 13 zagiye kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye, mu gihugu cya Mali zikaba zarahagiye nyuma yahoo imitwe yiyita iya kiyisilamu ikomeje kugaba ibitero  ku baturage ndetse n’abasirikare kuva mu mwaka wa 2012.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts