Friday, October 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uhuru Kenyatta n’itsinda bari kumwe bageze i Kinshasa nyuma yo kubonana na Perezida Kagame mu Rwanda

Uhuru Kenyatta n’itsinda bari kumwe bageze i Kinshasa nyuma yo kubonana na Perezida Kagame mu Rwanda

Itsinda ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe koroshya ibiganiro byo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ririmo uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ryageze i Kinshasa nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu Rwanda.

Iri tsinda ririmo kandi uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, n’uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi. Ryagiye i Kinshasa mu rwego rwo gukomeza ibiganiro n’impande zifite uruhare mu gushaka umuti w’intambara n’umutekano muke bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.

Biteganyijwe ko aba bahuza bazahura na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bakamugezaho ibyavuye mu biganiro bagiranye n’impande zitandukanye mu rugendo baherutse kugirira i Goma no mu Rwanda.

Mbere yo kugera i Kinshasa, iri tsinda ryari i Goma, aho ryahuye n’abahagarariye ihuriro AFC/M23, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO), Ibiro bya Loni bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge ndetse n’Urwego rwagutse ruhuriweho rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’umutekano, EJVM+.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko ibiganiro by’i Goma byibanze ku nzira y’amahoro, uko umutekano n’ibibazo by’ubutabazi bihagaze, ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo impande zifitanye amakimbirane zirusheho kugirirana icyizere.

Abahuza basabye ko ibiganiro bya politiki bikomeza, banashishikariza impande bireba kwitabira inzira ya Doha mu bwitange no mu kubwizanya ukuri.

Basabye kandi ko impande zose zubahiriza ibyo ziyemeje ku masezerano y’agahenge ko guhagarika imirwano, zigafatanya n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano, kandi zikirinda ibikorwa bishobora kubangamira inzira y’amahoro.

Nyuma y’ibiganiro by’i Goma, iri tsinda ryakomereje i Kigali, aho ryakiriwe na Perezida Paul Kagame. Ibiganiro byabo byibanze ku ntambwe zizaterwa mu bihe biri imbere mu nzira y’amahoro no ku mpamvu z’ishingiro zikomeje guteza amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

Kurinda abasivili na byo biri mu byihutirwa

Usibye ibiganiro bya politiki n’umutekano, itsinda ry’abahuza ba AU ryagaragaje ko ingingo ikwiye kuza imbere, ari ukurinda abasivili bagizweho ingaruka n’intambara.

Ryasabye ko hajyaho uburyo bworohereza ibikorwa by’ubutabazi bikagera ku babikeneye mu buryo butekanye, serivisi z’ingenzi zigakomeza gukora, kandi hakongerwa ingamba zo kurinda abagore n’abakobwa bibasirwa n’ingaruka z’amakimbirane.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wari watangaje ko ibyavuye mu biganiro by’iri tsinda bizashyikirizwa Faure Gnassingbé, umuhuza wa AU muri iki kibazo, ndetse na Guverinoma ya RDC.

Ibi biganiro bikomeje mu gihe AU ishaka kongera icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane no gutera intambwe igana ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 6 =