Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akuzuye umutima…: U Rwanda na Barbados bahamije ubucuti (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
11/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Akuzuye umutima…: U Rwanda na Barbados bahamije ubucuti (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame wakiriye Minisitiri w’Intebe wa Barbados n’abayobozi bazanye mu Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kugenderana bihoraho n’Abanya-Barbados, na we amushimira ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku Banyarwanda.

Muri iki cyumweru, Igihugu cy’u Rwanda n’icya Barbados byashimangiye ubucuti, uretse uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, Ibihugu byombi byanasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano agamije guhamya ubucuti hagati y’ibi Bihugu byombi bisangiye kuba ari bito mu buso ariko kandi byombi bikaba bikomeje kugaragaza kwishakamo ibisubizo no kutagamburuzwa mu byo byiyemeza.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convention Center, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Mia Amor Mottley n’itsinda ry’abayobozi muri Barbados bazanye mu Rwanda, ubwo basozaga uruzinduko rwabo.

Ni igikorwa cyaranzwe no kugaragaza ko Ibihugu byombi byishimiye intambwe iri guterwa mu mubano n’ubucuti byabyo ndetse ko byifuza ko urushaho gutera imbere.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda n’Abanya-Barbadoa bagenderena nta nkomyi bityo ko hakenewe uburyo bworohereza ingendo.

Yagize ati “Ndizera ko Umuyobozi wa RwandAir ari hano cyangwa ari kutwumva aho ari hose, turifuza kubona RwandAir itujyana muri Barbados ikanatugarura hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bice mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza hagati ya Afurika b’Ibirwa bya Caraïbes.”

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yashimye Perezida Paul Kagame ku buhanga n’ubunararibonye yamubonanye.

Ati “Kuva ubwo nakubonaga ubushize, nakomeje kuzirikana ibigwi byawe, ni yo mpamvu nshaka kukubwira ko kongera kukubona, ni ibihe bidasanzwe byankoze ku mutima kuko uri intwari ikomeye ni yo mpamvu nifuje kugushimira muri uyu mugoroba kuko wakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kugeza iki Gihugu aho kigeze ubu nyuma y’amajye yabayeho mu binyacumi bicye bishize.”

Mia Amor Mottley yakomeje avuga ko ku batibonera ibyagezweho mu Rwanda, bakwiye kumenya ko ari ibitangaza abantu badashobora kwiyumvisha ko bishoboka.

Yavuze kandi ko umubano n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi uzabifasha kugera kuri byinshi bifatanyije kandi ko asezeranya abaturage babyo ko bazarushaho kugera kuri byiza byinshi.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Barbados

 

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanya-Barbados bifuza kugenderana

Yamwakiriye ku meza
Mia Amor Mottley yashimye byimazeyo Perezida Kagame

Abayobozi ku mpande zombi bishimiye umubano w’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 12 =

Previous Post

Ibyakurikiye amashusho y’umunyeshuri w’umuzungukazi wahohoteye uw’umwiraburakazi birababaje

Next Post

Minisitiri wayoboye ibiganiro by’u Rwanda na DRCongo yaje i Kigali avuye i Goma

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri wayoboye ibiganiro by’u Rwanda na DRCongo yaje i Kigali avuye i Goma

Minisitiri wayoboye ibiganiro by’u Rwanda na DRCongo yaje i Kigali avuye i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.