Perezida Paul Kagame wakiriye Minisitiri w’Intebe wa Barbados n’abayobozi bazanye mu Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kugenderana bihoraho n’Abanya-Barbados, na we amushimira ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku Banyarwanda.
Muri iki cyumweru, Igihugu cy’u Rwanda n’icya Barbados byashimangiye ubucuti, uretse uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, Ibihugu byombi byanasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ni amasezerano agamije guhamya ubucuti hagati y’ibi Bihugu byombi bisangiye kuba ari bito mu buso ariko kandi byombi bikaba bikomeje kugaragaza kwishakamo ibisubizo no kutagamburuzwa mu byo byiyemeza.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convention Center, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Mia Amor Mottley n’itsinda ry’abayobozi muri Barbados bazanye mu Rwanda, ubwo basozaga uruzinduko rwabo.
Ni igikorwa cyaranzwe no kugaragaza ko Ibihugu byombi byishimiye intambwe iri guterwa mu mubano n’ubucuti byabyo ndetse ko byifuza ko urushaho gutera imbere.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda n’Abanya-Barbadoa bagenderena nta nkomyi bityo ko hakenewe uburyo bworohereza ingendo.
Yagize ati “Ndizera ko Umuyobozi wa RwandAir ari hano cyangwa ari kutwumva aho ari hose, turifuza kubona RwandAir itujyana muri Barbados ikanatugarura hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bice mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza hagati ya Afurika b’Ibirwa bya Caraïbes.”
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yashimye Perezida Paul Kagame ku buhanga n’ubunararibonye yamubonanye.
Ati “Kuva ubwo nakubonaga ubushize, nakomeje kuzirikana ibigwi byawe, ni yo mpamvu nshaka kukubwira ko kongera kukubona, ni ibihe bidasanzwe byankoze ku mutima kuko uri intwari ikomeye ni yo mpamvu nifuje kugushimira muri uyu mugoroba kuko wakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kugeza iki Gihugu aho kigeze ubu nyuma y’amajye yabayeho mu binyacumi bicye bishize.”
Mia Amor Mottley yakomeje avuga ko ku batibonera ibyagezweho mu Rwanda, bakwiye kumenya ko ari ibitangaza abantu badashobora kwiyumvisha ko bishoboka.
Yavuze kandi ko umubano n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi uzabifasha kugera kuri byinshi bifatanyije kandi ko asezeranya abaturage babyo ko bazarushaho kugera kuri byiza byinshi.
RADIOTV10