Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngororero: Bavuga ko Gare yabo ibasebya bagasaba ko itakomezwa kwitwa uko

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ngororero: Bavuga ko Gare yabo ibasebya bagasaba ko itakomezwa kwitwa uko
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, bavuga ko Gare yabo, ibatera ipfunwe kuko imeze nabi, mu gihe ubuyobozi buvuga ko aba baturage bashonje bahishiwe.

Iyi Gare ya Kabaya bigaragara ko ishaje cyane ndetse iyo uyitegereje neza ubona yaramazwe n’inkangu ku buryo hari abaturage bavuga ko idakwiye kwitwa Gare kuko iteye ipfunwe ahubwo ko ari ahantu hateganyijwe mu rwego rwo kwirwanaho nubwo bategereje ko babona igezweho ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko nubwo batuye mu cyaro ariko aha hantu hiswe gare hataberanye no kwitwa Gare.

Umwe yagize ati “Ni ntoya kandi ntabwo ivuguruye neza. Icya mbere Gare yacu ntifite ahantu abagenzi bugamira kandi iri ahantu hari mu mazi cyane.”

Aba baturage bavuga ko iyo umuntu agize ibyago imvura ikagwa ari muri iyi gare adashobora kubona aho yugama.

Undi ati “Niba imvura iguye uri hariya, uriruka ujye hariya, nusanga bahageze, unyagirwe.”

Aba baturage bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabakorera Gare ijyanye n’igihe kugira ngo n’imodoka zitwara abagenzi zihaze ku bwinshi kuko hari n’izitahaza kubera uburyo hameze.

Undi muturajye ati “Ko icyo gihe Akarere kiyaranjaga, ubu Akarere kakaka kamaze gutuza, kadushakiye ahantu hagari imodoka zajya ziparika ukabona kuko ari Gare koko.”

Nubwo Atari ubwa mbere abaturage babwirwa n’ubuyobozi bw’aka Karere ko gare igiye kubakwa ariko bagategereza imyaka igashira indi igataha, buvuga ko abaturage bashonje bahishiwe.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick avuga ko ubuyobozi bwamaze kwakira ibaruwa y’abikorera bifuza kubaka iyi gare.

Ati “Iri gukorerwa inyigo kandi bamaze kwiga imigabane bagiye gushoramo.”

Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ngororero unahamagarira abandi bashoramari kuza gushora imari muri uyu mushinga wo kubaka gare ya Kabaya izubakirwa rimwe n’isoko.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 11 =

Previous Post

Kamonyi: Abagabo bivugwa ko bari mu bikorwa bitemewe babonetse bapfuye

Next Post

Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw

Related Posts

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

IZIHERUKA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw

Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.