Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu ‘njyamani’

radiotv10by radiotv10
19/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu ‘njyamani’
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu byuma bishaje [bizwi nk’injyamani], aho Polisi yazimusanganye iwabo.

Uyu musore witwa Uhawumugisha Enock w’imyaka 20, yafashwe ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, ubwo Polisi yamusanganaga imifuka ibiri irimo izo nsinga iwabo mu Mudugu wa Ibare.

Ni insinga yakataga nkingi z’amashanyarazi (Pylons), kugira ngo azazigurishe mu byuma bishaje asanzwe acuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abaturage bo mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’insinga z’amashanyarazi zigenda zikatwa zikibwa n’abantu batazwi.

Yavuze ko mu bakekwaga ko bakata izo nsinga, harimo uyu Uhawumugisha. Ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumusaka, abapolisi bageze iwabo mu rugo mu Mudugudu wa Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo insinga z’amashanyarazi zipima 52Kgs ahita atabwa muri yombi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza, cyakora avuga ko na we yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

Nyuma yo gufatwa, uyu musore n’insinga yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare ngo na bo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Umukunzi Radiotv10 says:
    3 years ago

    Mwaramutse neza,nitwa Radio 10 umukunzi nkunda kugurikira cyane izi inkuru mutugezaho nukuli turabashimira cyane kutuzanira platform nkiyi kuri facebook iduha amakuru aba yabaye mubihe bitandukanye umunsi k’umunsi by’umwihariko iyi inkuru uwayanditse yanditse neza cyane kandi irimo amakuru yose nkenerwa(amafoto,aho byabereye,umuntu n’amazina n’imyaka yiwe,intevention ya polisi) nifuzaga kumenya mbese iyi inkuru ikoze neza. please nizindi nkuru zijye ziza nibura zimeze gutya kuko abasomyi turahari kandi nubwo tudakunda kwandika kenshi ariko turasoma kandi dukunda Radiotv10 gahundazayo zose tubakurikira buri munsi .Muri abambere ,Mugire amahoro@Imana ibane namwe!!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − ten =

Previous Post

IFOTO: Umuganga wafotowe ahetse umwana w’umurwayi yakoze benshi ku mutima

Next Post

Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma

Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.