Hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu ‘njyamani’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu byuma bishaje [bizwi nk’injyamani], aho Polisi yazimusanganye iwabo.

Uyu musore witwa Uhawumugisha Enock w’imyaka 20, yafashwe ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, ubwo Polisi yamusanganaga imifuka ibiri irimo izo nsinga iwabo mu Mudugu wa Ibare.

Izindi Nkuru

Ni insinga yakataga nkingi z’amashanyarazi (Pylons), kugira ngo azazigurishe mu byuma bishaje asanzwe acuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abaturage bo mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’insinga z’amashanyarazi zigenda zikatwa zikibwa n’abantu batazwi.

Yavuze ko mu bakekwaga ko bakata izo nsinga, harimo uyu Uhawumugisha. Ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumusaka, abapolisi bageze iwabo mu rugo mu Mudugudu wa Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo insinga z’amashanyarazi zipima 52Kgs ahita atabwa muri yombi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza, cyakora avuga ko na we yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

Nyuma yo gufatwa, uyu musore n’insinga yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare ngo na bo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Umukunzi Radiotv10 says:

    Mwaramutse neza,nitwa Radio 10 umukunzi nkunda kugurikira cyane izi inkuru mutugezaho nukuli turabashimira cyane kutuzanira platform nkiyi kuri facebook iduha amakuru aba yabaye mubihe bitandukanye umunsi k’umunsi by’umwihariko iyi inkuru uwayanditse yanditse neza cyane kandi irimo amakuru yose nkenerwa(amafoto,aho byabereye,umuntu n’amazina n’imyaka yiwe,intevention ya polisi) nifuzaga kumenya mbese iyi inkuru ikoze neza. please nizindi nkuru zijye ziza nibura zimeze gutya kuko abasomyi turahari kandi nubwo tudakunda kwandika kenshi ariko turasoma kandi dukunda Radiotv10 gahundazayo zose tubakurikira buri munsi .Muri abambere ,Mugire amahoro@Imana ibane namwe!!!

Leave a Reply to Umukunzi Radiotv10 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru