• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

radiotv10by radiotv10
01/07/2021
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri
Share on FacebookShare on Twitter

Ruvamwabo Bosco aravuga ko amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri none ngo yabuze ubufasha bumugeza kwa muganga kuko ibyo yaratunze  yabimaze yivuza  none arifuza ko umugiranza wese yamufasha.

Ruvamwabo Bosco ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 atuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana   avuga ko amaranye igisebe imyaka 26 yatewe no kuribwa n’umusundwe. Uyu mugabo avuga  yivuje iyimyaka yose uko ari 26 ariko igisebe cyanze gukira  ku buryo cyahindutsemo uburwayi bwa kanseri nk’uko abaganga baherutse kubimubwira.

Screen Shot 2021-07-01 at 13.34.42.png

Screen Shot 2021-07-01 at 13.34.34.png

Uburwayi bwa Ruvamwabo Bosco avuga ko nta bushobozi afite bwo kubwivuza

Ruvamwabo avuga ko nyuma yo kugira ubu burwayi umugore yamutaye agatwara n’abana babyaranye kandi ngo ubuyagurishije ibyo yari atunze byose bityo atakigira n’aho kuba none ubu akana yifuza ko yafashwa n’umugiraneza wese akabona uko ajya kwivuza i Butaro aho  yoherejwe ariko akabura ubushobozi bwo kumugezayo.

Agaruka ku burwayi bwe, Ruvamwabo yagize ati” Iki gisebe nkimparanye imyaka 26. Nagitewe n’umusundwe wandiriye mu mugezi nkiri muto, kikajya gikira imyaka itanu yashira kikagaruka gutyo gutyo… nkivuza ariko kikanga gukira. Nyuma mu gihe cyashize nibwo nagiye kwivuza bambwira ko ari kanseri ndwaye. Kuva ubwo bambwira ko najya kwivuza i Butaro kuko ariho bafite ububasha bwo kumvura ariko nabuze ubushobozi. Ubu ibyo nari ntunze byose narabigurishije ngo nivuze ariko gukira byaranze  ubu rero ndifuza uwamfasha wese nkajya kwivuza byibura ibihumbi magana atatu byamfasha”

Screen Shot 2021-07-01 at 13.34.23.png

Ruvamwabo avuga ko amaranye igisebe imyaka 26 byaje kumuviramo kanseri

Avuga ko ikibazo cye  yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge atuyemo ariko  ngo bamusubije ko atari uwo gufashwa.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bubivugaho, ntabwo batwitabye ku murongo wa telefoni.

Ruvamwabo Bosco  usaba uwaba afite ubushobozi wese kumufasha kubera kanseri yatewe n’igisebe amaranye imyaka 26,  avuga ko ubuyobozi bukwiye no kumuhindurira icyiciro kuko ubu ari mucyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi ubuyobozi bukaba bwaranze kugihindura mu gihe ngo ari bwo byari kumworohera kubona ubufasha.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio &TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 10 =

Previous Post

10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi

Next Post

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.