Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragaye amashusho y’ubugome ndengakamere FARDC iri gukorera Abanyekongo b’Abatutsi

radiotv10by radiotv10
14/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Hagaragaye amashusho y’ubugome ndengakamere FARDC iri gukorera Abanyekongo b’Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Hakomeje kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho ubu hagaragaye umusirikare wa FARDC akubita umwe muri aba banyekongo, akamusaba kubyimbisha itama, ubundi akamukubita urushyi yihanukiriye.

Ni amashusho ari kugarukwaho cyane y’umusirikare wa FARDC wambaye n’impuzankano ya gisirikare, aho aba akubita abaturage b’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Muri aya mashusho, uyu musirikare afata umwe muri aba baturage akamusaba kubyimbisha itama rye kugira ngo amukubite, akabikora, undi akamukubita urushyi ruremereye, rukirangurura.

Bagenzi b’uyu muturage na bo baba bicaye hasi bifashe ku itama, bagaragaza agahinda kenshi k’iri hohoterwa baba bari gukorerwa mu Gihugu cyabo, bazizwa uko bavutse.

Ni igikorwa cyamaganywe n’abantu batandukanye, barimo n’Abanyarwanda, aho uwitwa Francine Havugimana yagize ati “Ubugome ndengakamere, azira ubwoko atahisemo cyangwa ngo yihe.”

Noel Kambanda na we yagize ati “Ni gute Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahanwa bene aka kageni bazira ururimi rwabo.”

Young Congolese Kinyarwanda Speaker being punished punished for his language pic.twitter.com/DiSYjghTZM

— Noel Kambanda (@NoelKambanda) December 12, 2022

Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umushakashatsi ku bya Jenoside, Tom Ndahiro na we yagize ati “Ibi birenze kuba bibi. Ni Jenoside.”

Aya mashusho ashyizwe hanze nyuma y’ayandi aherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi.

Hari amashusho amwe yagaragazaga abo mu nzego z’umutekano za DRC zafashe umwe muri aba banyekongo, zamwambuye ubusa buriburi zamwicaje kuri moto, ziri kumukubita.

Nanone kandi hagaragaye andi mashusho y’uwari gukubitwa inkoni nini ndetse banamutwitse, byavuzwe ko ari umutwe wa FDLR wari uri kubikora.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Xxxxxxx says:
    3 years ago

    Nonese ubu nk,izimbwa z,abasirikare ba Congo zirikugira ibi abantu ntasoni? Nyamara Nihafatwe imyanzuro dutabare ikiremwamuntu. Umuntu ni umuntu kandi n,inkundi. ONE Africa ONE Language.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 9 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo mu rubanza ruvugwamo miliyari 5Frw rw’abakozi ba RBC

Next Post

Abajenerali baganiriye na M23 bagiye barindiwe umutekano bihambaye, barimo n’uwa RDF (AMAFOTO)

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abajenerali baganiriye na M23 bagiye barindiwe umutekano bihambaye, barimo n’uwa RDF (AMAFOTO)

Abajenerali baganiriye na M23 bagiye barindiwe umutekano bihambaye, barimo n’uwa RDF (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.