Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bavuze uko bifata iyo bumvise abana babo bavuga amazina y’ibitsina mu cyongereza

radiotv10by radiotv10
04/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavuze uko bifata iyo bumvise abana babo bavuga amazina y’ibitsina mu cyongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko bagira isoni zo kwigisha abana babo iby’imyororokere kuko badashobora kuvuga amazina ya bimwe mu bibwerekeyeho nk’ibitsina, gusa ngo nanone bakagira isoni iyo bumvise babivuga mu ndimi z’amahanga.

Aba babyeyi bo mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera, babwiye RADIOTV10 ko umuco nyarwanda utabemerera kuvuga ibintu byose mu mazina yabyo.

Umwe ati “Nawe umwana muto hari igihe uvuga ngo nabimubwira gute, mu muco nyarwanda ntabwo bijya byorohera kuvuga ibintu byose mu mazina yabyo, biba biteye isoni.”

Undi mubyeyi yavuze ko adashobora kubwira umwana we ibijyanye n’imyororokere ngo abe yatinyuka kuvuga amazina y’ibitsina cyangwa ibindi bice byabyo.

Ati “Njye bintera isoni sinzi niba abandi bitabatera isoni ariko ku giti cyanjye bintera isoni sinabona aho mbihera.”

Gusa nubwo baba bagize isoni zo kubibabwira, n’ubundi ngo baterwa isoni no kumva abana babo bavuga mu cyongereza ibyo banze kubabwira.

Undi mubyeyi ati “Ndababaza nti ‘ese ibyo ni ibiki muri kuvuga?’ bati ‘ni ibi n’ibi’ bati ‘turabyiga’. Igitsina cy’abagabo bafite uko bakita mu cyongereza ngo ‘ni penis’ ngo na ‘vagina’ ngo niba ari abakobwa…”

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo bibatera isoni ariko bumva ko za nshingano zo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere baba bananiwe, hari aho babyigira.

Ati “Ubwo rero ku mutima numvise nshimye Imana ko hari ababimbereyemo, kuko njye ntabwo natinyuka kubibabwira kuko mba numva naba mbateye kubyinjiramo cyane.”

Ngo bibatera isoni

Emmanuel Uwizeye uyobora Umuryango utari uwa Leta FASACO uharanira ubuzima bwiza ku muturage, avuga ko nta mubyeyi wari ukwiye kugira isoni zo kuvuga izina ry’igitsina kuko banabivuga mu ndimi z’amahanga.

Ati “Kuvuga igitsina cyawe ntabwo ari intambara nta muco wishe, none se umuco uteganya ko hari andi mazina mashya bazazana kwita ibyo bitsina? Umwana azi ko imbo..[ijambo yarivuze araringiza] yitwa imbo..ibyo arabizi neza, azi ko igitu..kitwa igitu..tugomba kubivuga nkuko tuvuga amaso nkuko tuvuga izuru.”

Uyu muyobozi w’Umuryango utari uwa Leta avuga ko kuba umubyeyi yagoreka ntabwire umwana we izina rya nyaryo ry’igitsina ari byo bibi. Ati “None se ko mu Gifaransa ubivuga, ko mu cyongereza ubivuga.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi we ntiyemeranya n’uyu muyobozi w’uyu muryango, akavuga ko ababyeyi bashobora gukoresha izindi nyito cyangwa bagakoresha ibishushanyo.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 1 =

Previous Post

Iby’uwavugaga ko ari we muremure ku Isi byasubiwemo

Next Post

Ingabo za EAC zatangiye kugera mu kandi gace kagiye kurekurwa na M23

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo za EAC zatangiye kugera mu kandi gace kagiye kurekurwa na M23

Ingabo za EAC zatangiye kugera mu kandi gace kagiye kurekurwa na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.