Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yongeye guha gasopo FARDC na FDLR kubera ikosa ritihanganirwa bakoze

radiotv10by radiotv10
29/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yongeye guha gasopo FARDC na FDLR kubera ikosa ritihanganirwa bakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buratangaza ko FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR noneho bagabye igitero cy’indege y’intambara ku basivile bahungiye kuri uyu mutwe, kandi ko udashobora kwipfumbata ngo ubirebere.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, uyu mutwe uvuga ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2022 uzagirana inama n’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama zitandukanye zirimo izabere i Luanda.

Ni imyanzuro iri mu murongo umwe n’uherutse gufatwa n’uyu mutwe wo kurekura agace ka Kibumba, ukagashyikiriza izi ngabo za EACRF mu gikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

Gusa uyu mutwe uvuga ko nubwo ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza iyi myanzuro, ariko ubufatanye bwa FARDC n’indi mitwe irimo FDLR, APCLS, Nyatura, CODECO na Mai-Mai, bakomeje kuwushotora bawugabaho ibitero.

Iri tangazo rigira riti “Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ubwo bufatanye bwa Guverinoma ya DRC bwakoresheje ibisasu biremereye ndetse n’indege z’intambara za Sukhoi mu kugaba ibitero ku baturage bavanywe mu byabo bakaba bacumbitse nk’impunzi mu bice tugenzura nyamara barahunze ubwo bufatanye.”

M23 ikomeza ivuga ko ibi bigaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku mbaraga z’akarere ndetse n’indi miryango mpuzamahanga zo gushaka umuti w’ibibazo.

Iti “Nyamara M23 yo igikomeje guhagarara ku mwanzuro wo guhagarika imirwano nkuko biteganywa n’imyanzuro y’inama y’i Luanda.”

Iri tangazo rya M23 rikomeza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu M23 ntabwo izicara ngo irebere ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane mu bice igenzura, nkuko abantu bakomeje kwicirwa muri Ituri, muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Epfo bicwa n’ubwo bufatanye bwa Guverinoma ya DRC, bityo rero izakomeza kwirinda no kurinda abaturage b’abasivile bo mu bice iri gucunga.”

Uyu mutwe wa M23 usoza uvuga ko uzakomeza gushyigikira imbaraga zose z’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere zigamije gushaka umuti w’amahoro, uboneraho kongera gusaba ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + seventeen =

Previous Post

DRC: Abaminisitiri bo mu ishyaka ry’umuherwe Katumbi bakomeje gukura akarenge muri Guverinoma

Next Post

Inkuru ibabaje ku Munyarwanda wabaga mu Bubiligi wari waburiwe irengero

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru ibabaje ku Munyarwanda wabaga mu Bubiligi wari waburiwe irengero

Inkuru ibabaje ku Munyarwanda wabaga mu Bubiligi wari waburiwe irengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.