M23 yongeye guha gasopo FARDC na FDLR kubera ikosa ritihanganirwa bakoze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buratangaza ko FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR noneho bagabye igitero cy’indege y’intambara ku basivile bahungiye kuri uyu mutwe, kandi ko udashobora kwipfumbata ngo ubirebere.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, uyu mutwe uvuga ko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2022 uzagirana inama n’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama zitandukanye zirimo izabere i Luanda.

Izindi Nkuru

Ni imyanzuro iri mu murongo umwe n’uherutse gufatwa n’uyu mutwe wo kurekura agace ka Kibumba, ukagashyikiriza izi ngabo za EACRF mu gikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

Gusa uyu mutwe uvuga ko nubwo ukomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza iyi myanzuro, ariko ubufatanye bwa FARDC n’indi mitwe irimo FDLR, APCLS, Nyatura, CODECO na Mai-Mai, bakomeje kuwushotora bawugabaho ibitero.

Iri tangazo rigira riti “Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ubwo bufatanye bwa Guverinoma ya DRC bwakoresheje ibisasu biremereye ndetse n’indege z’intambara za Sukhoi mu kugaba ibitero ku baturage bavanywe mu byabo bakaba bacumbitse nk’impunzi mu bice tugenzura nyamara barahunze ubwo bufatanye.”

M23 ikomeza ivuga ko ibi bigaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku mbaraga z’akarere ndetse n’indi miryango mpuzamahanga zo gushaka umuti w’ibibazo.

Iti “Nyamara M23 yo igikomeje guhagarara ku mwanzuro wo guhagarika imirwano nkuko biteganywa n’imyanzuro y’inama y’i Luanda.”

Iri tangazo rya M23 rikomeza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu M23 ntabwo izicara ngo irebere ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane mu bice igenzura, nkuko abantu bakomeje kwicirwa muri Ituri, muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Epfo bicwa n’ubwo bufatanye bwa Guverinoma ya DRC, bityo rero izakomeza kwirinda no kurinda abaturage b’abasivile bo mu bice iri gucunga.”

Uyu mutwe wa M23 usoza uvuga ko uzakomeza gushyigikira imbaraga zose z’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere zigamije gushaka umuti w’amahoro, uboneraho kongera gusaba ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru