DRC: Abaminisitiri bo mu ishyaka ry’umuherwe Katumbi bakomeje gukura akarenge muri Guverinoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Batatu mu bari bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bakomoka mu ishyaka rya Moïse Katumbi, beguriye icyarimwe.

Aba baminisitiri basanzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka Essemble pour la Republique rya Moïse Katumbi uherutse gutangaza ko aziyamama mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha wa 2023.

Izindi Nkuru

Abeguye ni Christian Mwando Nsimba wari Minisitiri w’Igenamigambi, Chérubin Okende wari Minisitiri w’ubwikorezi n’inzira z’itumanaho, na Veronique Kulumba Nkulu wari wungirije Minisitiri w’Ubuzima.

Aba Baminisitiri beguye nyuma yuko umunyapolitiki w’umuherwe Moïse Katumbi bakaba beguye kubera ingaruka z’iki cyemezo cy’uyu mugabo wanavuye mu ihuriro Union Sacrée rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi.

Mwando Nsimba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Igenamigambi, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yagize ati “Nshingiye ku cyemezo cy’umuryango wanjye muri Politiki cyo kuva mu ihuriro Union sacrée uyu munsi nafashe umwanzuro wo kwegura muri Guverinoma.”

Umunyapolitiki Moïse Katumbi ubwo yatangazaga ko yafashe icyemezo cyo kuva muri Union Sacrée, yanahamagariye abo mu ishyaka rye bari muri Guverinoma ya Congo, kuva muri ubu butegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru