Iyegura ry’umusubirizo ry’Abaminisitiri muri DRC ryatumye Tshisekedi afata icyemezo gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko bamwe mu bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kwegura, Perezida Felix Tshisekedi yasabye ko ahabwa raporo igaragaza umusaruro wa buri wese ugize Guverinoma y’iki Gihugu.

Felix Tshisekedi yabitegetse Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde muri iki cyumweu nyuma yuko Abaminisitiri batatu beguye muri Guverinoma y’Igihugu cye.

Izindi Nkuru

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya.

Muyaya yabigejeje ku kanama k’Abaminisitiri, avuga ko iyi raporo ikenewe mu gihe gito gishoboka ku buryo igomba kuzaboneka muri Mutarama umwaka utaha wa 2023.

Yagize ati Ni raporo igomba kuzagaragaza ikigero cyimikorere numusaruro wa buri umwe ugize Guverimoma.

Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko Perezida Tshisekedi yanasabye Guverinoma y’Igihugu cye kurangwa n’ubushishozi ndetse no kwihutisha ibikorwa byayo hagendewe kuri gahunda iki Gihugu kiyemeje zigamije kuzamura imibereho y’Abanyekongo.

Perezida Tshisekedi asabye iyi raporo igaragaza imikorere y’abagize Guverinoma y’Igihugu cye mu gihe bamwe mu bari bayigize byumwihariko abasanzwe ari abo mu ishyaka ry’umunyapolitiki Moïse Katumbi bakomeje kwegura.

Aba baminisitiri batangiye kwegura nyuma yuko Moïse Katumbi atangarije ko yafashe icyemezo cyo kuva muri ihuriri Union Sacrée rishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Abaheruka kwegura, ni Christian Mwando Nsimba wari Minisitiri w’Igenamigambi, Chérubin Okende wari Minisitiri w’ubwikorezi n’inzira z’itumanaho, na Veronique Kulumba Nkulu wari wungirije Minisitiri w’Ubuzima.

Aba bose ni abo mu ishyaka Essemble pour la Republique rya Moïse Katumbi ukomeje kugaragaza ko atishimiye imikorere y’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ndetse akaba yaratangaje ko yiteguye guhangana na we mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru