Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza

radiotv10by radiotv10
07/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwari ukurikiranyweho kwica umuvandimwe we akanamuhamba hamenyekanye ibyamubayeho bitari byiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 45 wari ukurikiranyweho kwica mushiki we babanaga mu Mudugudu wa Karambi muri aka Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, na we yishwe arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gutoroka.

Uyu mugabo witwa Mburenumwe Claver, yari yatawe muri yombi muri iki Cyumweru, ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma yuko umurambo wa mushiki we yakekwagaho kwica ubonetse aho yari yawuhambye mu mbuga y’urugo babanagamo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki Indwi Mutarama 2023, uyu Mburenumwe yajyanywe aho yakoreye icyaha yakekwagaho, ubwo yari agiye kwerekana igikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi agezeyo asha kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zari zimujyanye mu rwego rwo gukora iperereza, zahise zimurasa ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba bwemereye RADIOTV10 ko ibi byabaye ko uyu Mburenumwe yarashwe agahita yitaba Imana.

Abaturanyi ba nyakwigendera, bari babwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha cy’ubugizi bwa nabi bwo kwica urw’agashinyaguro umuvandimwe we, yazahabwa igihano kimukwiye kiruta ibindi mu Rwanda.

Amakuru yari yatanzwe n’inzego z’Ibanze, yavugaga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishe mushiki we kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo kuko uyu muvandimwe we yivuganye yamubuzaga kugurisha isambu bari barasigiwe n’ababyeyi babo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − one =

Previous Post

Karongi: Amafuku arabarembeje none ibyo bayakorera ntibihagije barasaba ubufasha buturutse hejuru

Next Post

Umunyarwanda uvuye muri Congo ahavuzwe ko M23 yishe abaturage 130 agaragaje ukuri guhabanye n’ibyatangajwe

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda uvuye muri Congo ahavuzwe ko M23 yishe abaturage 130 agaragaje ukuri guhabanye n’ibyatangajwe

Umunyarwanda uvuye muri Congo ahavuzwe ko M23 yishe abaturage 130 agaragaje ukuri guhabanye n’ibyatangajwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.